Fizi, Minembwe:-N’Agatanu, ku minsi 8/03/2019, nkuko bisanzwe kw’isi hose hizihizwa umunsi mukuru w’Abari n’abategarugori gusa muri Komine ya Minembwe siko ibintu byagenze k’ukunsi w’ejo.
Mu kiganiro Imurenge.com yagiranye n’ukuriye ihuririro ry’abari n’abategarugori mur’ako karere ka Minembwe, NANDORWA Dénise, yavuze yuko abari n’abategarugori batabashije kwizihiza uyu munsi kubg’impamvu z’umutekano muke mu karere k’imisozi mirere ya Minembwe.
Uyu muyobozi yakomeje avuze yuko batarikubasha kwizihiza uyu munsi mukuru mu gihe abenshi muribo ubu bakuwe mu byabo abandi bapfushije ababo kugez’ubu bakicunamiye.
NANDORWA Dénise yabonayeho akaryo ko gusaba abagabo kubaha amahoro, ati “Aba papa muduhe amahoro nubgo namwe ntayo mufite, turabizi ko nta mu maman uzuzana intambara, nta mu maman Uraja mu nama zo kugirango batere igihugu cangwa bakagira ico bangiriza, ariko turabizi ko aba papa nibo batera intambara akaba aribo barwana hanyuma ingaruka akaba aritwe zibaho cane”.
Kanda hano utegere ikiganiro cose, Nyandorwa Dénise, na imurenge News Agency.
Tumubajije aho imyiteguro yokwizihiza uy’ umunsi yarigeze nubwo utizihijwe, yavuze ko imyiteguro yarigeze k’urwego rushimishije akemeza ko gushik’ubu hari bamwe mur’aka karere batarasobanukirwa iby’uyumunsi mukuru wabahariwe ariko yemezako barigukora ibishoboka kugirango bazabyumvise n’abandi kuko abantu bose batumvira rimwe.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa bga mbere, mbere mu mwaka wa 1911, ariko uza kwemerwa na UN mu 1975. Icari kiginderewe ahanini n’ukugirango hubahirizwe uburinganire busesuye hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore.