Abagore bagiye gutangira korora inka za kijambere no gucuraza amata asukuye…

0
127

MINEMBWE, SUD-KIVU – N’akane ku minsi 27/09/2018, ishirahamwe ry’abagore bo mu Minembwe badandaza amata y’inka bakoze inama iganisha kw’iterambere ry’ibikorwa byabo bakora byo kudandaza amata meza kandi asukuye ku baguzi babo.

Nyasingizwa, umwe mu bagore basanzwe bakora akazi ko kudandaza amata mu Minembwe…

Kubwa Nyasingizwa, umwe mubari muriyi nama akaba n’umwe mu bayobozi b’iri shirahamwe, avugako bibumbiye hamwe muri iri shirahamwe murwego rwo guteza imbere ubudandaza bw’amata meza y’imurenge atetse kandi asukuye.

Gura amata meza kandi asukuye maze ushire inyota…

Nkuko yakomeje kuvuga, Nyasingizwa yavuze ko bihaye imigambi myinshi muri iri shirahamwe murwego rwo kunoza no guteza imbere mu kubyaza umusaruro ubworozi bw’inka mugihe usanga umuntu umwe afite inka ijana zidafite umusaruro. Nyasingizwa yakomeje avuga ko bagiye korora inka za kijambere murwego rwo kugirango bagire umusaruro uhagije.

Nyasingizwa yarangije avuga ko mukazi kabo basanzwe bakora bafitanye imishinga n’andi mashirahamwe kubufatanye bw’inkunga y’abaganga batagira imbibe; aba baganga ni abavura inyamaswa (Vétérinaire Sans Frontière) bakorera mukarere ka Minembwe.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here