Abagore bo mukarere k’imisozi miremire ya Minembwe bizihiza umunsi mukuru w’abagore ku isi…

0
137

MINEMBWE, CONGO – Nkuko isi yose hizihizwa umunsi mukuru w’abagore, uyu munsi itariki 08/03/2018 abagore bo mukarere ka Minembwe nabo bizihije uyu munsi mukuru.

Mu ijambo rye,Nyandora Denise, umuyobozi w’abagore bo mu Minembwe yagize ati:

Turahamagarira abandi bagore bose ndetse n’abakobwa bari mu kigerero, bo mukarere ka Minembwe kwitabira uyu munsi mukuru wubahiriza abagore. – Denise Nyandora – 

Ibi birori byatangiye kuva ku isaha zitatu n’igice za mugitondo (9h30 AM) aho ibi birori byaranzwe n’imivugo itandukanye yerekana akarengane k’abagore mukarere ndetse no mugihugu hose.

Ifoto – Google

Izi nyandiko zasomwe zikaba zari zanditswe mu ndimi zitandukanye, aha twavuga ururimi rw’igi swahili, igifaransa ndetse n’Ikinyamurenge. Impamvu yatumye izi ndimi ko ari zitatu zikoreshwa n’uko ibi birori byitabwe n’abantu batandukanye ndetse b’ingeri zitandukanye z’ubuyobozi.

Zimwe muri izi nyandiko zagiye zigaragaza aho umugore w’akarere ka Minembwe ndetse n’ahandi hose mu gihugu yavuye, aho ageze n’aho yifiza kuzagera kubijanye n’imibereho ya buri munsi.

Tubibutse ko iyi atari inshuro ya mbere aba babyeyi bizihiza uyu munsi mukuru wabo, ahubwo bamwe muribo bakaba bababazwa nuko hari bamwe mu bagore batitabira uyu muhango wo kwihesha agaciro. Bikaba binavugwa yuko hariho benshi batabyitaho kandi bataja mubirori ahubwo bakigendera mutuzi twabo twa buri munsi. Ibi bikaba bigaragaza ko bamwe mu bagore mukarere bagifite imyunvire ikiri hasi cane.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here