BIBOGOBOGO, FIZI – Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje hirya no hano mu gihugu, abakandida batandukanye baragenderera uturere gutandukanye kugirango bashake abazabashigikira mu matora ateganyijwe ukwezi gutaha.
Abakandi b’ishaka rya RCD, Bukuru Osee na Rukeba Jacques, bateguye amarushanwa y’akabumbu mu karere ka Bibogobobogo kugirango babone uko bakora ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.
Aba bakandida bavuga ko imishinga bafitiye aba baturage bamaze igihe barayitangiye, akaba ugukomeza gukwirakwiza iminara y’itumanaho mu karere bityo abantu bakava mu bgingunge bagashobora kuvugana n’abahereye hirya no hano kur’uyu mugabane.
Aba baturage bafite ibyufuzo uruhuri, gusa ibyingenzi byagiye bigarukwaho n’ibarabara, kubura uko bageza abantu babo kwamuganga, kwubakirwa amashuli meza, imashini ziponda ibigori, ndetse hari n’abandi basaba ibiranga.
Ku munsi w’ Iyinga ryashize nibgo umukino wanyuma w’amarushanwa warangiye. Ikipe ya Mugono niyo yegukanye Chirac Cup.
Ikipe yo kuri Mugono bakunze kwita Mfurufumbe niyo yatwaye igikombe ca Chirac Cup mu mukino wanyuma wayihuje na Magaja FC aho iy’ikipe yo kuri Mugono yatsinze Magaja Fc penaliti 5-4.
Iki gikombe catanzwe n’abakandida k’ubudepite aribo; Rukeba Jacques na Bukuru Mudagirwa Osee, mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwo mu Bibogobogo kwikura mu bgigunge ndetse no gushigikira ubumwe n’ubgiyunge.
Giciro Lenge, umuyobozi w’ikipe ya Mugono, arashimira cane Rukeba Jacques ndetse na Bukuru Mudahirwa Osee bibutse urubyiruko rwo mu Bibogobogo kuko ibikorwa bijyanye n’imikino muri aka karere nta batera nkunga bigira.
Amakipe 16 yitabiriye Chirac cup bagiye baha buri ikipe imyambaro yo gusigana ( jersey ) n’utubumbu, Kandi ikipe yambere ihabwa 200$.