Abantu 14 nibo bahitanwe n’impanuka ya gari ya moshi muri Afrika y’epfo…

0
121

KROONSTAD, JOHANNESBURG – Ku minsi 4/1/2018 haravugwa impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu 14 ndetse n’abandi 268 barakomereka muri Afrika y’epfo.

Mu mashusho yafashwe, hagaragara inkongi y’umuriro ndetse n’ukuntu abantu bagerageje gusohoka mo.

Tubibutse ko iyi mpanuka yabereye hafi y’umuji wa Kroonstad muri province ya Free State, ubwo iyi gari ya moshi yagerageza ga guhagarara ikananirwa bitewe n’uburemere by’ibintu yari yikoreye.

Ifoto – Twitter

Abantu bagera kuri 850 nibo barokotse iyi mpanuka nkuko byatangajwe n’abashinzwe umutekano muri kano karere.

Biravugwa ko uwatwara ga iyi gari ya moshi yashatse guhunga nyuma yo gukora impanuka ariko akaba yafashwe n’inzego z’umutekano. Abakomeretse cane ni abari bicaye mumyanya ya mbere.Tubibutse ko iyi gari ya moshi yari yerekeje kwi port ya Elizabeth aho abacuruzi basanzwe baja kurangurira ibicuruzwa byabo mumuji wa Johannesburg.

Ifoto – Twitter

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here