
KALEHE, SUD-KIVU – Abantu 4 barimo umusirikare wa fardc nibo haguye mu gitero c’abantu bitwaje ibirwanisho bateye kuri uyu wakabiri umuji wa Numbi uri mu gace ka Kalehe.
Amakuru avugako kugeza ubu, abantu bagera kuri 5 nabo bakomeretse bikabije ndetse izi nyeshamba zikaba zashimuse abantu bamwe barimo umu chef umwe usanzwe ari numucuruzi wamabuye yagaciro.
Nk’uko bwana Richard Nsengimana, umuyobozi wa sosiyete sivile muri Kalehe abivuga , ngo iki giterero categuwe n’imitwe myinshi yitwaje ibigwanisho ibarizwa muri aka gace , akaba yashize mu majwi inyeshamba ziwi kw’izina rya Nyantura.
Arasaba kandi abaturage ba Numbi kuba maso ndetse bakomeza gushirahamwe no guhanahana amakuru ku bitero bashobora kugabwaho nzi nyeshamba.
Urupfu rw’umusirikare wa fardc rwemejwe na cooperative yubucukuzi bg’amabuye yagaciro muri Kalehe ubwo baganiraga n’itangazamakuru ndetse baka basabye ubuyobozi bw’abaturage n’ubga gisirikare kuba maso ndetse no gukurikiranira hafi abakoze ibi kugirango bamenyekane.