Abantu 8 bapfiirye muri gereza nkuru ya Bandundu bitewe no gufatwa bunyamanswa…

0
132

BANDUNDU, CONGO – Ku minsi 26/01/2018 nibwo hasohowe icegeranyo c’umubare w’abantu bamaze gupfira muri gereza nkuru ya BANDUNDU (Bandundu Central Prison). Aba bantu bapfuye umwaka ushize wa 2017 ariko abashinzwe umutekano no kurinda iyi gereza bahise bafata ibanga birinda kubigeza ku baturage.

Biravugwa ko abo bose bapfuye, bishwe n’imibereho mibi ndetse n’uburyo bafatwaga bunyamanswa nkuko byatangajwe na sosiyete sivile yo muri province ya Kwilu. 

Nkuko byaje kwemezwa n’ubuyobozi bw’iyi gereza, indwara y’igituntu niyo yahitanye benshi muri izi mfungwa, ariko akenshi usanga abarwaye iyi ndwara batitabwa ho nkuko bakagombye kwitabwa ho; ninayo mpamvu iyi ndwara ikomeza guhitana izi mfungwa.
 
Sosiyete Sivile yo muri province ya Kwilu irahamagarira leta kwita ku ubuzima bw’abaturage. Bagize bati: “Erega nubwo umuntu aba yiswe imfungwa, aba agifite uburenganzira bwa kiremwa muntu. Ni kuki afatwa nk’inyamanswa?”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here