Abantu bitwaje imbunda bongeye gusahura abagenzi mu Karingi…

0
151

MINEMBWE, SUD-KIVU – N’akane, ku minsi 27/09/2018 haravugwa ubwibyi bw’amafaranga agera ku 300.000fc (amafaranga y’amakongomani), ibirato 2 byo mubwoko bwa ketch ndetse na telephone ngendanwa.

 

Ubwibyi bw’amafaranga bukomeje kuvugwa hirya no hino mugihugu…

Nkuko tubikesha Lukendo Walumona Jackson, umu police wibwe ibi bintu, yavuze ko yarageze hagati y’umuhana wo mu Karingi ubwo yaguye mugicyu cy’abantu bitwaje imbunda bamwambura ibyo yarafite byose, ibyo tumaze kuvuga haruguru.

Tubibutse yuko umuhana wo mu Karingi ubarizwa muri territoire ya Mwenga hakomeje kuvugwa ibi bikorwa bigayitse by’ubwibyi no gutega abagenzi mu mayira.

Nkuko bikomeje kuvugwa n’abaturage batuye akarere k’imisozi mire mire ya Minembwe, ibikorwa bigayitse byo kwambura abagenzi bikomeje kugenda bivugwa hirya no hino ari nayo mpamvu mu minsi yashize Mureta Etienne, uhagarariye ishirahamwe Etablissement Iterambere (ishirahamwe ryohereza amafaranga mugihugu hagati) yakanguriye abatuye mu Minembwe kuzoza bohereza amafaranga mugihe bahise mo kuzinduka kugira ngo baze kuyatorera iyo bashitse.

Iki gikorwa cyo kohereza amafaranga mugihugu gifite imbaraga mu kugabanya ubwibyi kuko mugihe abantu benshi batazoba bakigendana amafaranga ahubwo ngo biri no munzira iganisha ku kuzamura iterambere no kuzana umutekano hose mugihugu.

Ushaka ko amafaranga yawe atibwa n’abasahuzi?

Kurikirana iyi video

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here