Abanyaminembwe amajana nibo bitabye umuhango wo kwibuka imirimo ya Pasiteri Muhoza Simeon.

0
29

MINEMBWE, SUD-KIVU –  Nyuma yaho agiye kwivuriza mu gihugu c’Urwanda ndetse akaba ariho yatabarukiye, pasiteri Muhoza Simeon wakoreraga umurimo wimana mwitorero rya Celpa Ilundu, yibutswe ku munsi wejo n’imbaga yabantu batabarika mu Minembwe.

Pasiteri Muhoza Simeon witabye Imana…

Pasiteri Muhoza, azwiho cane kuba yararanzwe nubuzima bwo gusenga Imana cane ariko akita ku bantu bimana, yavuzwho ubupfura mu buzima bwe Imana ikaba yaranamwongerereyeho kuyikorera ibi byose bikaba byaratumye aba umwe mu bantu bagiriye kamaro akarre kimisozi miremire.

Abantu ntabwo baribitaye ku zuba ryinshi ryabacaniraga.

Nyakwigendera Muhoza yabaye umusoda ku butegetsi bwa Mobutu nyuma yabwo nibwo yaje gusezera kuriyimirimo ya leta aja mu gukorera Imana,azwiho cane kuba yarakundaga gusengera mu ruzi aho yamaraga amasaha menshi mu mazi yakariya karere azwiho kuba akonja cane kuberaI Indara yaho.

Ababyeyi bakuze nabo bari bahari ku bwinshi

Ibi ngo byatumye Imana imwiyereka cane mu buzima bwe bwa nyuma yigisoda, aho yagiye akoreshwa nimana mu buryo butangaje arinako Imana yamuhaga ubwenge bwinshi bwo kubana nabantu ,guca imanza n’ibindi byinshi.

Pasiteri Muhoza yakoreye igisoda ca leta  Kitona hamwe nabandi mu cahoze ari Zaire, aha hari mu myaka ya 1967 kugeza 1970.

Abantu babuzaho bicara bakikiza ikibira.

Mugenzi wacu wabaye muruyu muhango, yavuzeko abantu amajana aribo baribaje kwibuka no gukura ikiriyo ca Simeon, umuhango wabereye i Lundu.yavuze kandiko abaturage baganiriye nawe bahamyako mu Minembwe hakiri umuco mwiza wogufashanya doreko uyu muhango wateguwe nabaturage bose bahariya .

Tubibutseko pasiteri Simeon Muhoza Ndayemeye yavutse ku minsi 17/5/1950, yitaba Imana ku minsi 3/1/2018 azize uburwayi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here