Abanyamulenge batuye Uganda barashobora gucikamo ibice mu gihe bari kwibuka ababo baguye mu Gatumba…

3
127

KAMPALA, UGANDA- Mu gihe habura gusa amayinga abiri ngo abanyamulenge kwisi hose bibuke ku nshuro ya 15 ubwicanyi bwabakorewe ahitwa mu Gatumba mu gihugu c’Uburundi  ku minsi 13/8/2004, i kampala muri Uganda ho kugeza ubu ntabwo abanyamulenge bahatuye barumvikana uburyo ikiriyo kizakorwa biturutse ku makimbirane ari hagati mubayoboye umuryango mugari .

Mulenge Press Channel mw’ishamyi ryayo ryandika (imurenge.com), ku makuru tumaze iminsi dutohoza kandi yizewe anavuye kumpande zose haba mu baturage  ndetse n’ababayobora, nuko uyu muryango umazemo iminsi amacakubiri ibi bikaba bituma gushirahamwe kwabo ndetse noguca imanza rusange bigenda bigorana .

Bamwe mubaturage baganiriye na imurenge.com, bavugako amacakubiri yarushijeho kuba menshi muri kino gihe hibukwa ku nshuro ya 15 abanyamulenge bazize ubwicanyi bwa Gatumba, kw’isonga bashinja umuyobozi uyoboye umuryango ubu kuba arikugambanira umuryango ndetse abangamiye cane itegurwa ry’icunamo .Rwinikiza Vincent, uyoboye uyu muryango bivugwako yahaye ububasha uwitwa Douglas wo mu bwoko bwabarega usanzwe ayobora abanyecongo Kampala kuba ariwe wategura icunamo c’uyu mwaka.

Ibi rero uruhande rumwe rukaba rutabyumva uburyo icunamo cahabwa abanyecongo bo muyandi moko ngo aribo bagitegura , baka basanga ari ugupfobya ,bavugako bashobora kubatumira kandiko bisanzwe bikorwa ariko imitegurire nagahunda y’umunsi basanga ari sakirirego kubiha andi moko ngo abikore .

Bamwe mu bagabo batowe ngo bagenderere Rwinikiza Vincent barimo Pasiteri Kega Habimana  babwiye imurenge.com ko Rwinikiza atashatse kumva ico communaute imusaba doreko yagiye atumirwa kenshi mu nama yabasaza(les sages) akanga kubitaba , aba bakaba bavugako kuba ashaka guha Douglas  w’umurega gutegura icunamo hari inyungu abifitemo doreko uyu ngo afite ishirahamwe rye rifatwa nk’iryabanyamitwe ngo bashaka kujana abantu mu mahanga ariko batanyuze muri HCR, Rwinikiza akaba ashinjwa kuba arizo nyungu akurikiye kuri Douglas ubusanzwe aka mwene wabo na  lwabanji  lWASI  NGABO wigeze gutanga iminsi 7 gusa ku banyamulenge ngo babe bavuye ku butaka bwa Congo .

Tukimara kumenya ibyo Rwinikiza ashinjwa, imurenge.com yegereye uyu mugabo watowe n’abaturage kuyobora umuryango mugari atubwirako ashigikiwe n’abantu benshi uretse agatsiko kabantu bakeya yise ko badashaka ico yise ubumwe no guhuza(Reconciliation)hagati yabanyamulenge n’abanyecongo bagenzi babo, asanga aribyizako abandi banyecongo bahabwa umwanya mw’itegurwa ry’icunamo mu rwego rwo kugirango ubumwe bukomeze hagati yabo.

Yanahakanye cane ibivuggwako abikora ku nyuguze , Rwinikiza ubusanzwe yatowe kuyobora uyu muryango nyuma yamacakubiri yariyarawuranze ,akaba avugako akimara kugera ku buyobozi yongeye kurema ubumwe mu bantu akabasanga ubwo bumwe bugomba kurenga imipaka bukava kubanyamulenge bonyine ndetse bukagera no kubanyecongo bagenzi babo, ngo bikazatuma n’ubwicanyi bwabereye mu Gatumba bumenyekana henshi muri bagenzi babo .

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru , itangazo ryasohowe n’akanama  bahawe ububasha bwo gutegura icyunamo kayobowe na pasiteri MUHOZA Casius na pasiteri HABIMANA Kega, katangajeko ikiriyo kizabea ku minsi 13/8/2019.

Ibintu byarushaho kuba bibi mu gihe icunamo kizabera ahantu habiri hatandukanye muri Uganda, mu gihe nkiki gikomeye ku banyamulenge batuye isi, umuryango wa Uganda wagiye urangwa n’amacakubiri cane adafite aho ashingiye ku nyungu zabantu bamwe n’abamwe .

Ese Rwinikiza nk’umuyobozi watowe  azemera gusanga aba bagabo barigutegura ic’unamo kuruhande rundi cyangwa aba bagabo bazava kw’izima bamusange mubyo bise amafuti ?

 

3 COMMENTS

  1. Lwabanji mumuhuza n’umurega gute? Mbere mwandika ba mutohoza mumenye ukuri kwibyo mwandika, kuko yari umushi, ntabgo yari umulega. Rero, niba abarega mugenzi wabo bashaka mpamvu ntimukwiye namwe gushira amakosa mu kinyamakuru cyanyu. Kuri njye, nubgo ntawe nzi, bituma numva ko harimo guharabika kuzana lwabanji ukamugira umulega ngo ariho ahuzwa n’uwo wundi muvuga. Ni remarque mbaha ko mutayisubira kuza mwandika des personnalités zizwi mutatohoje ko ibyo mubavugaho ari ukuri.

  2. Uwo kega nabobafatanyije barikuzana amacakubiri ,kuko inama rusange yabaye yemeje ko tugomba kwibuka hamwe nabakongomani bose ariko bikazaba biyobowe nabanyamulenge
    Kwibuka ntikwigeze guhabwa abakongoman aribo bakuyobora,iyo groups yaba kega na casius nubushize kandi yateje akavuyo kandi twabikoze twenyine

  3. Mbega guseba ….ubwo Rwinikiza arumva afite ukuri koko…, areke kwica abantu 2 aramvu rubanda niyo igomba gutegura ikiriyo koko gusa ndumva afite izindi nyungu bave mumatiku imyiteguro igaruke mumuryango

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here