MINEMBWE, CONGO – Hari mugihe c’amasaha y’amanywa ubwo ibendera ry’icama ca RCD (Ressemblement Congolais pour la Démocratie) ryazamuwe mu Minembwe mu Madegu n’agatanu ku minsi 14/09/2018. Ibi birori by’iki cyama cahoze kiyobowe na Azarias Ruberwa, byabereye mu Madegu kucicaro cyaryo imbere y’abayobozi gakondo, abakuru bamadini n’abandi banyacubahiro batandukanye bakora munzego za leta.

Osée Bukuru, intumwa yoherejwe na Azarias Ruberwa, wahoze ayoboye iki cyama, kuri none akaba ari umukandida mû matora y’aba depute kurwego rw’intara. Yasobanuye zimwe mu mpanvu zo kuba yoherejwe kuza kugurura ibiro (bureau) byabo mu Minembwe aho yavuze ko ariryo pfundo ry’iki cyama ariko kandi akaba yaje murwego rwo kw’itegura amatora ateganyijwe kuba mukwezi kwa 12/23/2018.
Osée Bukuru yaboneyeho n’akanya ko kwigisha abari bitabye ibyo birori anabasobanurira intego nyamukuru ziki cyama dore ko hari hashize imyaka itari mike iki cyama kitakivugwa. Zimwe mu mpamvu iyi ntumwa yasobanuye n’imiyoborere myiza, kubana mu mahoro ndetse n’amajambere y’abaturage.
Yanamenyeshe abari bitabiriye ko icyama RCD kiri mubyo bita le Front commun pour le Congo (FCC) igizwe n’ibyama by’ibumbiye hamwe byatangijwe na perezida Kabila Joseph. Ubu ni ubumwe bufite umukandida umwe ariwe Emmanuel Shadari, watanzwe n’icyama kiri k’ubutegetsi kuzitoza mu matora y’umukuru w’igihugu.
Uyu mutegetsi yanavuzeko icyama ca RCD cyatanze abazagiserukira mu matora y’aba depute kurwego rw’intara ndetse n’igihugu muturere twose tw’igihugu. yanahamagariye abanya Minembwe kw’iyunga n’ichama kugira ngo bazashigikire muri aya matora yitezwe na benshi.