GOMA, NORD-KIVU – Mu gihe hirya no hino mu gihugu harihateganyijwe imyigaragambyo yateguwe na kiliziya Gatolika yo kwamagana ubutegetsi bwa Kabila no gusabako hategurwa amatora, i Goma abakirisito batunguwe nuko nta mupadiri numwe watanze gahunda yo kwigaragambya.
Kuri kiliziya ya Virunga kimwe nizindi zose , abakirisito bategerejeko abayobozi batanga gahunda ndetse no kubahangura kuja mu mabarabara ariko batungurwa ko nta numwe wabikoze.
Bamwe bavugako batinye inzego zumutekano mu gihe imyigaragambyo yariteganyijwe ko ibe mu mahoro no mumutuzo.Bamwe mu bigombaga kwigarambya babwiye radio okapi ko mu muhana wa Goma hari abapolisi benshi cane kandi ubonako biteguye guhangana nabigaragambyaga.