MINEMBWE, CONGO – Hashize iminsi itari mike ubwo akanama gashinzwe kurinda umutekano mu Congo, MONUSCO karageneye abacuruzi bakorera mu isoko ya nagatanu yo mu Minembwe amatara akoreshwa n’imirasire y’izuba.

Ku munsi w’ejo hashize 27/04/2018 nibwo Imurenge.com twasuye isoko ya nagatanu kuko twifuzaga kuganira n’abaturage ndetse na bamwe mu ba yobozi bakuriye iyi soko dushaka kumenya uburyo bakiriye iyi mpano bahawe na MONUSCO. Bose haba mu bacuruzi ndetse n’abaguzi bashimiye iyi ntambwe bamaze kugeraho dore banabyivugiye yuko iyi soko igiye kuzaja irema buri munsi ukuye umunsi wa niyinga nkuko babyivugiye ubwabo.

Nyuma yo kuganira na bamwe mu baturage ndetse n’abacuruzi bakorera muri iyi soko ya nagatanu, twashatse kuganira na bamwe mu bayobozi ba MONUSCO ariko kubera impamvu z’abashitsi bagize, byatumye batabonetse; batumenyesheje ko bahise bakira ubutumwa bwihuse kandi ko bafite abashitsi kuva i Bukavu ariko ubutaha bazaduha ikiganiro kirambuye.

Tegera uko abaturage bashimira iyi mpano y’amatara bahawe na MONUSCO.