Abaturage ba Minembwe baritotombera amafaranga bakwa na leta bivugwako arayo gusana inzira banyuramo…

0
71

MINEMBWE, SUD-KIVU –  Abaturage bo mu Minembwe bakomeje kwivovotera ubuyobozi kubera amafaranga basabwa, aho bamwe mu bayobozi bavuga ko aya mafaranga asabwa arayo gusana inzira zihuza imihana batuyemo.

Nk’uko abaturage batangarije Radio Tuungane, radio ikorera mu Minembwe ari nayo dukesha iyi nkuru, abaturage bavugako bamaze gutanga amafaranga angana na 500fc inshuro zibiri. Aba baturage bavugako ubwambere bayatswe babwiweko aramafaranga azahemba abakozi bakoze imiyoboro ijana amazi ku kiraro gihuza umuhana wa Kiziba na Madegu.

Nk’uko abaturage bakomeje bavuga, ku munsi w’ejo hashize nagatanu ku minsi 23/3/2018, Police ikorera mu Minembwe yongeye kugaragara mu mayira anyuramo abaturage batandukanye basaba abagenzi batambuka amafaranga angana na 500fc kuri buri muntu wanyuzi muri iyo nzira.

Ibi ngo bikaba bidashimisha abaturage bo mu  Minembwe ndetse n’abandi bose banyura muri izi nzira kuko batumva kandi impamvu z’aya mafaranga.

Shefu Gadi Nzabinesha, umuyobozi wa posita nkuru ya Minembwe, yabwiye abanyamakuru ko abaturage basabwe kenshi na leta ko bazaza bakora salongo (gukora umuganda)  buri munsi wa niposho ariko ngo nta munsi numwe bitibitabiriye uyu murimo, bityo rero bakaba bahisemo kubatangisha amafaranga mu rwego rwo kugirango bagire uruhare mu bikorwa by’iterambere bibafitiye akamaro, doreko aya mafaranga ngo azafasha mu gusana amabarabara n’amayira amwe yagiye yangirika.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here