Abaturage bo mu Bijombo bakomeje guhunga kubera impamvu z’umutekano muke uharangwa…

0
145

Bamwe mu baturage bo mukarere ka Bijombo bakomeje guhunga kubw’impamvu z’umutekano muke urangwa muri kano karere.

Ubwo twaganiraga n’umwe mu baturage bo mu Bijombo k’umurongo wa téléphone yaduhamirije ko mugihe umutekano utagarutse mukarere ka Bijombo, mu minsi mike iri imbere akarere ka Bijombo nta muturage uzagasigara mo kuko ngo abaturage bugarijwe n’ikibazo co kurara mu bihuru.

Yavuze kandi ko kuri ubu abaturage benshi bamaze guhungira mu mihana yo Kundondo, harimo: Karunga, Tchakira, Kilimamba ndetse na za Gatanga.

Tubibutse ko aka karere ka Bijombo kamaze iminsi itari mike karangwa mo intambara hagati y’amoko ahatuye ( Ababembe, Abapfurere ndetse n’Abanyamurenge).

Ese wowe ubona iki kibazo kizakemurwa n’iki?

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here