KIDASI, SUD-KIVU – Abaturage batuye mu muhana wa Kidasi uherereye muri zone ya Fizi muri kolegitiviti ya Rulenge, bamaze umukutano w’iminsi ibiri wo gushima Imana kuba yarabarinze umwaka ushize w’2017, ubwo baribagoswe nimitwe ibiri yitwajye imbunda .
Uyu mukutano wabaye kuva nakabiri ku minsi 20, Kugeza ejo hashize nagatatu 21.02.2018.
Imboni ya Imurenge.com yabashije kwitabira uyu mukutano, avugako abantu barenga 250 aribo bateraniye mw’ikanisa rya Méthodiste libre/Rukombe, mu gushima Imana kuba yarabarinze umwaka ushize wa 2017 ubwo baribagoswe n’abantu bitwaje ibigwanisho kandi baziye kubamaraho ariko mu bitangaza by’Imana abo bagzi ba nabi ntaco babatwaye kuko basubiye mu mashamba ntawe bakozeho.
Ishirahamwe ry’amatorero akorera mu Kidasi/Rukombe muri Fizi ya fizi kolegitivite ya Rurenge bakunze kwita”union protestante pour les Eglises de Rukombe” niryo ryateguye uyu mututano wahuruje abantu benshi .
Rév. pasteur Rubogora niwe wabaye umuvugabutumwa muruyu mukutano, wasomeye abaraho ijambo rri mu Kuva 14-13 na Zaburi:108-13, yagereranyije umwaka wa 2017 ku baturage bo mu muhana wa Kidasi nk’igihe abanyisiraheri baribagoswe n’ingabo za Farao kuva mu Giputa.
Maze agereranya umwaka 2017 ko abaturage bo mukidasi baribameze nkubwoko bwi siraheri igihe bwari bugoswe ningabo za pharaon kuva muri egiputa.
Rev. Rubogora yaje gusaba abaturage bose ba kidasi kubana amahoro birinda ababashuka mu bwicanyi ndetse bakirinda nuwabazanamo imyiryane.
Tubibutseko uyu mukutano warimwo amoko yose atuye muri kariya gace ariyo ,Ababembe , abanyamurenge ndetse n’Abanyintu .