Aborozi b’injanga zo mubwoko bwa Tilapia barasaba leta kubashigikira mu bikorwa byabo.

0
145

BUKAVU, SUD-KIVU – Ku minsi 27/04/2020, ishirahamwe Honga, ry’aborozi b’injanga zo mubwoko bwa Tilapia ribarizwa mu muji wa Bukavu, barasaba inzego za leta muntara ya Kivu y’amaj’epfo kubatera inkunga mu bikorwa byabo basanzwe bakora byo korora izi njanga bakura mu nyanja ya Kivu.

Justin Mugabo Buhendwa, umuyobozi w’iri shirahamwe Honga avuga yuko leta iramutse ishigikiye ibikorwa byabo nkuko isanzwe ibigenza, ko ibi bikorwa bishobora korohera abaturage bo mu muji wa Bukavu, hagati mu gihugu ndetse no hanze yaco kandi ko bashobora kungukira mo aho kugira ngo ibi bikorwa byabo bigurwe n’abo hanze y’igihugu.

Aganira n’abanditsi n’abanyamakuru uyu munsi Nakazirimwe, Buhendwa yavuze ko iri shirahamwe ayoboye rimaze kugira ibisima 27 byorora izi njanga zo mubwoko bwa Tilapia ndetse ko bateganya kwagura ibi bikorwa mugihe leta iramutse ibateye inkunga.

Tubibutse yuko muri ibi bisima 27 bafite harimo ibisima birindwi byo mubwoko bwa kijambere bahawe na Perezida Tshisekedi amezi atatu ashize.

Kubw’uyu muyobozi n’ishirahamwe ayoboye, bavuga yuko ibi bisima 27 bishobora kworora byibuze amatoni 8 y’injanga (8 tones) buri kwezi, ariko bo bakaba bavuga yuko ibi bidahagije bitewe n’umubare w’abaturage kuba urenze injanga borora mu kwezi. Uyu muyobozi akaba avuga yuko bitewe n’ibyo borora kuba bike, ari muri bimwe bituma bakomeza gusaba leta kugira ico ibafashe mu kwagura iki gikorwa.

Buhendwa asobanura yuko impamvu basaba leta kongera kubatera inkunga ngo ari kubera ibibazo b’umusaruro kuba muke bitewe n’ibyo basabwa ndetse n’abaza kugura izi njanga.

Uyu muyobozi arasaba abaturage gukomeza kuza kubatera inkunga mu kugura izi njanga basanzwe borora kugira ngo iki gikorwa kirushe ho guteza imbere. Arakomeza ashimira leta ya Congo ndetse n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amaj’epfo cane cane guverneri, Theo Kasi kuba akomeje kubatera ingabo mu bitugu ndetse no kuba akomeje kubaba hafi mubyo bakora.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here