MINEMBWE, CONGO – Ku munsi w’ejo nakazirimwe itariki 30/04/2018 nibwo inama ya mbere yakozwe yo kwiga kukibazo c’umubano muke wabugwaga hagati y’abaturage n’abashinzwe kubarindira umutekano. Bimwe mu byavuzwe ho cane muri iyi nama (amahugurwa), cane hagiye hagaruka gukomeza kugira ubusabane ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe.

Bimwe mu byatumye aya mahugurwa akorwa, kwari u kurebera hamwe uburyo aba baturage babanye ho n’abashinzwe kubarindira umutekano; iyi nama yateguwe n’ishirahamwe Agape hamwe na MONUSCO ndetse n’ishirahamwe Alert International naryo rikorera mu Minembwe.

Tubibutse ko aya amahugurwa yatangiye k’umunsi w’ejo ariko azakomeza kugeza ku minsi 30/05/2018ari nawo munsi wanyuma. Iyi nama yabereye ku biro bikuru by’iposita ya Minembwe. Nyuma y’inama twashatse kwegera bamwe mu bayobozi bayoboye iyi nama.

Rukumbuzi Rodrigue, umukuru w’ishirahamwe Agape yavuze ko afite icyizere bitewe n’amagambo yavugiwe mu nama n’abayobozi batandukanye haba munzego z’umutekano ndetse n’abaserukiye abaturage. Rukumbuzi yavuze kandi ko hagiye kuba impinduka kandi hagiye kuba ubusabane bwiza buruta ubwahozeho hagati y’ubuyobozi bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

Paul mudibira, wahagarariye akanayobora iyi nama, nawe yavuze ko inzego z’umutekano zigiye kwita ku kibazo co kubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu kuko ngo bamwe mu baturage bavugaga ko mu minsi yashize bamwe mu bashinzwe kurinda umutekano wabo batubahirizaga uburenganzira bwabo, bityo ngo hari na bamwe bagiye bahohoterwa n’aba bashinzwe kurinda umutekano.

Colonel Mugo Kalinda Hadaf, waserukiye ingabo za leta, kuva Bukavu, we yasabye inzego z’umutekano n’abaturage gukorera hamwe kugira ngo babashe kwizanira amahoro mukarere. Yagize ati: “Ubumwe bwanyu nibwo buzabageza kuco mwifuza, kuguma kubaho nta bumwe, bigaragaza ko nta mahoro mwogera ho.”
Nyuma yo gushikirizwa ijambo, Gadi Mukiza, umukuru w’iposta nkuru ya Minembwe nawe yavuze ko rimwe na rimwe izengo z’umutekano zitubahirizaga uburenganzira bwa kiremwa muntu kubera kutamenya no kudasobanukirwa neza umurimo wabo bakora. Yagize ati: “Hari igihe wasangaga bamwe mu baturage bivovotera bimwe mu bikorwa by’ubuyobozi bw’inzego z’umutekano, ndetse hari n’abagiye banyagwa ibyabo.”
Bamwe mu baturage babaye muri aya mahugurwa bashimye cane imwe mu myanzuro yavuye mo.