Amahuzu, ibyokurya, amasabune nibyo byafashijwe impunzi zo mu Bijombo (AMAFOTO)…

0
114

MINEMBWE, SUD-KIVU – N’agatanu ku minsi 28/09/2018, abanyamadini bose bakorera mu Minembwe batanze inkunga kumpuzi zahunze intambara ziva muri groupement ya Bijombo.

Nkuko tubikesha Pasiteri Mufashi Santos, umuyobozi w’itorero rya8eme CEPAC ryo ku Runundu, yavuzeko impunzi zahawe amahuzu, amasabuni, ibyokurya ndetse n’amasahani.

Nyuma yo kuganira n’uyu muyobozi, twageze noku misioni ya Materdei mu Madegu aho iki gikorwa cakorewe. Ingo cumi na zitandatu (16) nizo zahawe iyi mfashanyo ndetse no mutundi ducye twinshi tutimo izi mpunzi.

Kubw’izimpunzi zahawe iyi mfashanyo zavuze ko zishimiye iyi nkunga kandi zinashimira abakozi b’Imana kubwo gutekereje iki gikorwa cyiza. Nyuma yo guhabwa iyi mfashanyo, izi mpunzi zatabaje abagira neza mu kubatabara bakabaha ndetse no kubaha imfashanyo y’ibyo kurya.

Izimpuzi zavuzeko ntakintu na kimwe zahunganye zaje imbokoboko nkuko tubikesha n’umwe muri izi mpunzi.

Tubibutseko iki gikorwa cakozwe n’abayobozi b’amakanisa akorera mu Minembwe. Aya makanisa yose yishize hamwe akangurira abakiristu bose mu gutanga inkunga yo gufasha izi mpuzi. Nyuma y’aho abakristo b’aya matorero bakanguriwe gufasha no kwita kuri izi mpunzi, umwe wese yagiye atanga icyo afite; aha twavuga ihuzu, ibyo kurya (bidatetse), ibikoresho byo munzu ndetse n’ibindi.

Reba Amafoto

Nyuma yo gufashwa, Pasiteri Mufashi Santos yashimiye abayoboke b’itorero rye…
Impunzi zafashijwe…
Bamwe mu bayobozi batanze aya mahuzu….
Amahuzu yatanzwe…
Ibindi bikoresho byatanzwe…
Ibyokurya byatanzwe…
Impunzi zishimiye iyi mfashanyo…

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here