MINEMBWE, SUD KIVU – Kur’uyu munsi w’Iyinga, ku minsi 30/12/2018, itariko yari yitezwe na benshi kugirango abanyagihugu bitorere abayobozi babo mu gihugu ca DR Congo.
Ibiro by’amatora bikaba byafunguwe isaha icumu na zibiri za mu gitondo, ubgitabire ntibgari bginshi cane mu gitondo gusa uko amasaha yagenda akura niko abatora bagendaga biyongera.
Usibye utubazo two kwibura kw’ilisiti yitora ndetse no kuba bamwe mu bantu byabagoraga gukoresha ururimi batumva, umwe mu batoye yatubgiye ko ibindi byagenze neza.
Ndetse kubabonaga byabagora gukoresha imashini y’itora, byanashobokaga ko umuntu yo kwizanira umufasha gutora gusa umuntu umwe ntago yashoboraga kuba yakoreshwa inkubge zirenze zitatu.
Abari nabo ntago bari bahejwe, byari ibintu bigaragaza ko umukobga wo mu Minembwe afite inyota yo kwitorera umuyobozi uzomugirira akamaro.
Si mu karere ka Minembwe gusa, Kimwe no mubindi bice by’igihigu naho amatora yakozwe usibye Yumbi, Beni, na Butembo yagejwe inyuma.
Biteganyijwe ko ibizava mu matora bizomenyeshwa ku minsi 06/01/2019. Mw’iyinga rimwe gusa inyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, nibgo uzoba ataranyuzwe n’amatora yemerewe kubyumvikanisha.
Reba mu mafoto uko byari byifashe mu Minembwe ku munsi w’amatora.