BIJOMBO, SUD-KIVU – Kurebera hamwe no gukemura ikibazo c’amacakubiri ashingiye ku bwoko mu karere ka Bijombo niyo yari intego y’inama yahuje bamwe mu bayobozi b’amoko atandukanyr atuye muri kano karere.
Iyi nama yabereye mu biro by’iposita nkuru ya Minembwe. Iyi nama ikaba yahuje abayobozi b’abaturage batandukanye bakomoka mu ma teritoire ya Fizi, Mwenga na karere ka Minembwe, abayobozi ba matorero akorera muri kano karere, inzego z’umutekano zirimo police ndetse n’ingabo za leta (FARDC).
Aganira na Imurenge.com, Mukiza Gadi, umuyobozi w’iposita ya Minembwe, yatubwiyeko iyi nama yanzuye ko muri rino yinga hazakorwa indi nama izabera ku Kabara, aha ni muri teritoire ya Fizi muri gurupema ya Barara Nord. Iyi nama ngo niyo izatanga umurongo na gahunda yo kuja kuganiriza abaturage batuye mu Bijombo doreko ariho hibasiwe niki kibazo camacakubiri mu moko agenda ateza intambara nyinshi.