António Guterres yasabye abayobozi ba Congo kutadindiza amatora…..

0
141

NEWYORK, USA –  Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres, arasaba abategetsi ba Congo gushira mu bikorwa gahunda yamatora nk’uko babyiyemereye mu mpera zumwaka ushize.

Ibi yabivuze mu gihe yatangaga raporo asanzwe atanga nyuma yamezi ane, ku bikorwa bya MONUSCO , ingabo za ONU zishinzwe kugarura umutekano muri Congo.

Guterres yavuzeko akurikije uko umwuka wa politike umeze muriki gihugu, bafite impungenge nyinshi ko amatora yahungabanwa .

Leta ya Congo mu mpera zumwaka wa 2016 yumvikanye n’abatavuga rumwe nayo mu masezerano yasabaga perezida Kabila kuva ku butegetsi nyuma yamatora yarateganyijwe umwaka ushize.

Nyuma yaho amatora akomeje kwigizwayo, haje umwuka mubi wa politike mu gihugu byatumye hapfa nabantu benshi, abatavuga rumwe na leta bakaba batewe impungenge nuko Kabila ashobora gukomeza kwiyongeza ubuyobozi .

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here