Azarias Ruberwa, Bisengimana, Masunzu n’abandi bayobozi barashimirwa nishirahamwe AVOC mukuzamura imibereho yimpfubyi n’abapfakazi mu Minembwe

0
112

MINEMBWE, SUD-KIVU –  Ishirahamwe ry’impfubyi ryo mu Minembwe bita AVOC ryizihije imyaka irindwi rimaze rishinzwe kubwo gufasha abaphakazi nimphubyi zasizwe nyuma y’ibihe birerebire by’intambara zurudaca.

Muriyo mihango uhagarariye Avoc , bwana Dogo Mpimuye yagejeje kubaribitabye uyu muhango uburyo  uwomutwaro watangiye ningene yunvaga ijwi rimusaba gufasha izomfubyi, yavuzeko batangiye aribake batangizanya nabapfakazi biyunvisagamo uwomutwaro uko bugenda buca Imana Igenda ibiyereka ikoresheje abantu batandukanye.

Abana bafashijwe biciye mu kigo ni 58, aho ntituvuga abandi bafashwa imurenge hose bo namajana mensh.Muriyo sabukuru yimyaka irindwi bashimiye abantu bose babafashije ,amatorero, abaturage, abayobozi n’abategetsi , abantu batuye hirya nohino kwisi abo bazi nabo batazi.

Nyuma yogushima kuburyo rusange, bwana Dogo yashimiye abantu bakoze ibintu bikomeye byabakoze ku mutima Kuruta abandi:

Abapfakazi nka Namajana,Namugisha na Nabagaza batanze inka zabo kubwo gufasha izimpfubyi n’abapfakazi ,abandi bantu bashimiwe ni bwana Harera Sebikabu Joseph, uburyo yakoresheje ubushobozi afite mugutoza uwomuco mubantu ayoboye twavuga : Itorero ry’Ilundu amashamyi yose ndetse namashuri Ep Ilundu na Institut Ilundu muburyo ubu biza no mu mirimo yumwaka, haba mukwishurira abana ndetse no kubagemurira

Abandi bashimiwe ni umuryango wa General  Bisengimana aho amaze kugura moulin 2(Imashini zisya ibigori), atanga ninka zibiri zogukama ndetse anishurira abana barenga 20

Nyakubahwa Ministiri wa leta  Azarias Ruberwa nawe yashimiwe cane  aho yishurira abana ba 5 ndetse agakora nibindi bifasha aba bana Dogo kandi yashimiye Dr Sebitereko Lazare mukubavuganira no gufasha kwishurira abana bamwe amasomo

General Masunzu Pacifique na nuwahoze ari Minisitiri Kamanzi, bashimiwe  nabo  mugufasha ishirahamwe AVOC Kubona ibyemezo byose ishirahamwe rikoresha.

Bwana Dogo kandi yashimiye bamwe mu banyamahanga bafashije iri shirahamwe barimo umuyahudikazi  Mama Gila watangizanyije nabo afasha hafi imyaka 2 wenyine ndetse na Famille Lisa na Marc bakomoka muri Amerika aho bafashije mugusana inzu bakoresheje amafranga arenga 7000$ ndetse bishurira nabana barenga 2.

Yashoje kandi anashimira ababyeyi bitorero rya CEPAC mukugemura aribenshi incuro zirenga kabiri ku mwaka.

Yashoje kandi ashimira abantu batandukanye bari hanze ndetse nabarimbere mu gihugu bakomeje kuba hafi uyu muryango anasaba ko nabandi bafite uyu mutwaro bakomeza kwita kurizi mpfubyi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here