Azarias Ruberwa mubagize uruhare kugirango iteka ryabuzaga Minembwe kuba Commune ryongere rishirweho umukono

0
136

KINSHASA,RDCONGO – Mu gihe harihashize imyaka irenga  5 iteka rishiraho imiji ndetse n’ama communes muri Congo , ubu noneho byongeye kwemezwa.

Mu mwaka wa 2013, nibwo iteka rya minisitiri w’intebe ryemeza imiji ndetse naza Communes ryasohotse, ariko ntiryahita ryemezwa kuko mu mwaka wa 2015 ku ngoma ya Minisitirri w’intebe Matata Mponyo Mapong

Ibi ahanini byatewe nuko uburyo bwa’amafaranga y’ingengo y’imari bwaribwifashe doreko nta mafaranga yazaboneka yogutangira gukora iyo gahunda yasabaga amafaranga menshi .

Ubusanzwe iri teka ntabwo ryarebaga Minembwe gusa doreko ryashiragaho imiji imwe yiswe Communes Rurales ariho Minembwe yabarizwaga, iyindi yitwa Comunes Urbaines.Aha twavuga nka Baraka na Uvira.

Icyo gihe nibwo Minembwe yasohotse nka Cummune Rurale ibarizwa muri Fizi.Ubusanzwe mu gihugu ca Congo,iteka rya minisitiri w’intebe iyo rihagaze ryongera kandi gutanagwa na nyiribwite.

Mu kwezi kwa 5 uyu mwaka turimo nibwo Minisitiri Bruno Tshibala yongeye gusinya irindi teka ryemeza imiji n’ama communes mu ntara zitandukanye,mu bundi buryo yongeye kwemeza iteka rya minisitiri mugenziwe ryo mu mwaka w’2013.

Aha niho Minembwe nayo yajemo muma Communes Rurales abarizwa muri Fizi.

Azarias Ruberwa ufite mu nshinganoze kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi ni umwe mubagize uruhare kugirango iri teka ryongere gusinywa doreko yanarishizeho umukono.

Kugeza ubu rero iyi miji ndetse naza Communes bikaba bigomba gutangira gukora nk’inzego za leta aruko minisitiri Ruberwa na mugenziwe ushinzwe imibereho myiza yabaturage Mova Sakannyi bamaze kwandikira abayobozi b’intara gutangira gushiraho izi nzego mu ntara bayoboye.

Nubwo ariko iri teka risinywe,biragoye kwemezako izi nzego zatangira gukora mu bihe igihugu kiri mu bibazo bya politike bishingiye cane ku matora ndetse n’intambara zitandukanye , doreko bisaba amafaraga n’uburyo buhagije.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here