Bakwiriye kujanwa kwa Muganga kuruta kugana mu bihumba by’amasengesho, Dr René…

0
143

MINEMBWE, FIZI – N’akabari, Ku minsi 10/10/2018, ubgo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagendana ubumuga bgo mu mutwe, muri teritware ya Fizi, mu karerere ka Minembwe naho bikomeje kuzirikanwa.

Nubgo nta Birori byabaye byo kwizihiza uwo munsi ariko umuyobozi mukuruku w’ibitaro bya Minembwe, Dr Rene, yahisemo kugirana ibiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gukomeza kumvikanisha ibibazo abagendana ubumuga bgo mu mutwe bahura nabyo muri aka karere.

Dr Rene mu kiganiro n’itangazamakuru mu myaka yashize

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yemeza ko abafite ubgo bumuga bahari mu karere ka Minembwe gusa atari benshi. Akomeza asaba ko abafite abantu bafite ubgo bumuga ko boza babajana kwa muganga aho kugana ibihumba by’amasengisho gusa.

Nubgo ubuvuzi bgabafite ubumuga bgo mu mutwe mu Minembwe butaraterea imbere cane ariko umuganga yemeza ko abagaragaweho ubgo bumuga babibafashamo kugirango boherezwa i Bukavu.

Mu Minembwe umugabo aherutse kwivugana umugore we ndetse n’undi mugore atwika inzu ye ku Kabingo kubera ubu bumuga bukomeje kugaragara hato na hato mu Minembwe.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here