Bamwe mu bahunze intambara hagati y’amoko mukarere ka Bijombo batangiye kugera mu Minembwe…

0
123

BIJOMBO, SUD-KIVU –  Amakuru dukesha Radio Tuungane y’abaturage ikorera mu Minembwe avugako ku munsi w’ejo nagatanu ku minsiEjo 04/5/2018, bamwe mu baturage bahunze intambara iri kubera mukarere ka Bijombo bagaragaye mu Minembwe. Ingo zibiri zikoreye ibintu byabo zanyuze mu Minembwe zerekeza  mu gace ka Nyawarimba.

Bamwe mu bahuye n’iyi miryango yahunze bemeza ko ari ukuri ko abaturage bo muri gurupema ya Bijombo batangiye guhunga nakane  nyuma yaho habayeho intambara hagati y’amoko ahatuye ; doreko binavugwa ko hari n’abahasize ubuzima ndetse n’abandi batari bwamenye umubari bakomerekeye muri iyo mirwano.

Biravugwa kandiko hari n’amasasu atari make yumvikanye ari nayo yateje impagarara aba baturage, kugeza ubu abanafunzi benshi bahungiye mu mashamba bakaba batarahuruka i musozi.

Nk’uko shefu wo mukarere ka Bijombo, Sebasomera yabibwiye abanyamakuru ba radio Tuungane ikorera mu Minembwe ko ubu iyi ntambara yoba yaraturutse k’urupfu rw’umwe mu baturage warashwe ari nabwo umuryango we washatse kwihora bica umuntu k’uruhande rwishe umuntu wabo.

Kugeza ubu abayobozi b’amoko yose atuye muri aka gace bakaba bari mu biganiro kugirango bashake uko iki kibazo gikemuka mu maguru masha.

Shefu Sebasomera we avugako ingabo za leta zigomba kongerwa muri kariya karere nka kimwe mu bisubizo kurizi ntambara zamoko zikomeza kuhavugwa.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here