Bamwe mu banyamuryango ba Mahoro Association barizihiza umuco gakondo w’Imurenge…

0
209

MAINE, U.S.A – Urubyiruko rw’Abanyamurenge batuye muntara ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rubarizwa mu muryango wa Mahoro rwakoze umunsi mukuru wo kwizihiza umuco gakondo w’Abanyamurenge.

Nkuko tubikesha bamwe mu bayobozi b’uru rubyiruko, uko umwaka utashe bahora bizihiza umuco ndetse hari nahamwe batumira abanyamahanga mu kuza kwitabira ndetse no kumenya umuco wa ba sekuruza kandi ibi birori bikitabirwa n’abantu b’ingeri zose.

Uko bari bambaye mu kwerekana umuco gakondo…

Umwe mu bayobozi b’uru rubyiruko yabwiye Imurenge.com ko ibi birori byitabiriwe n’abantu batari bake, kuko byari ibirori byo kwakira abantu basha baje babagana muri State niyinga ku minsi 01/14/18.

Si umuco gusa, banasangiye n’abitabiriye ibi birori…

Muri uwo muhango urubyiruko rwa Maine rukaba rwakoze ibikorwa by’umuco aho baririmbye ndetse bana byina imbyino ya ‘Haya Haya’, izwi cane mu muco w’Abanyamurenge. Banakoze imikino bakunze kwita sketch m’ururimi rw’ikingereza, Sketch yerekana ubukwe bwa kera bw’Imurenge ndetse n’uburyo amasomo y’abakobwa b’Abanyamurenge atahabwaga agaciro mugihe babaga basabwe ngo bashakwe.

Barangije babazanyije bimwe mu bisakuzanwa ndetse n’amwe mu mazina y’inka ndetse banabazanya amwe mu majambo y’abakura mbere aho aba aba basore babazwaga ibibazo bijanye ninka, imirara, amata, reka ndetse n’utuntu n’utundi tuganisha umuco wa Kinyamurenge.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here