FIZI, RDCONGO – Amashirahamwe y’igenga akorera muri Fizi aravugako abangamiwe na bariyeri zingabo za leta zigenda ziyongera, barasaba inzego za leta ko zabafasha gukuraho izi bariyeri.
Zimwe muri bariyeri zivugwa harimo iya Baraka na Makobola, Fizi-Centre na Lulimba uja Kilembwe muri segiteri ya Lulenge muri Fizi.
Nk’uko aya mashirahamwe abivuga, ngo izi bariyeri ingabo za Fardc zashizeho zigamije kubuguza, amakuru avugako unyuze murizo nzira wese agomba gutanga amafaranga 500 na 1000.
Usibye amafaranga, izi ngabo kandi ngo zinyaga abaturage ibiribwa birimo imyumbati.
Sosiyete sivile ikorera muri Kilembwe, ivugako i Fizi hari bariyeri zigera kuri 17, bakaba basabako leta yakemura iki kibazo mu maguru masha.
Abedi Kaloke, umuyobozi wa sosiyete sivile avugako kuva Kilembwe na Lulimba ari ibirometero 120 gusa, ariko usanga hari bariyeri 17 abaturage bagenda batangaho imisoro, ibi ngo bikaba bikabije cane ndetse bibangamiye abaturage batuye muri aka karere.
Tubibutseko minisitiri w’umutekano ku rwego rw’intara ya kivu yamajepfo yaraherutse gukuraho benizi bariyeri mu karere ka Uvira.