UVIRA, SUD-KIVU – N’iposho ku minsi 23/02/2019, imbere y’amagana y’abaturage ba uvira nibwo Kiza MUHATO yimitswe kuba umuyobozi wa mbere ugiye kuyobora umuhana (maire de la ville d’Uvira) wa Uvira wari usanzwe ari iteritware (Territoire).

Uyu muhango wo kwimika uyu muyobozi musha wabereye ahasanzwe hakorera ibiro bikuru by’umuhana wa Uvira. Uyu muhango wayobowe na ministre w’intara ya Kivu y’amajyepfo ushinzwe ubutegetsi, Professeur Jumapili RUHEKENYA Samson, waserukiye umukuru w’intara ya Kivu y’amajyepfo.
Mw’ijambo rye uyu muyobozi musha yashikirije abari bitabiriye ibi birori, yavuzeko azokora ibishoboka byose mu guteza imbere uyu muhana wa Uvira, kurwanya ruswa hamwe no kurwanya umutekano muke biharangwa.

Mugihe akarere ka Bukavu ariko konyine kari gasanzwe kazwi nka Ville (umuji mukuru ) mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, leta muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage yemeje mu mwaka wi 2013 ko Uvira, Baraka na Kamituga biba Ville. Nyuma yabwo niho leta ya Congo yaje gushiraho ama komine 24 harimwo n’iya Minembwe.
Tubibutse ko komine ya Minemwe ibarizwa mu majaruguru y’umuji wa Uvira igarukira k’uruzi rwa Kawizi, aha ni mu maj’epfo y’uruzi rwa Kivovo; m’uburasirazuba n’ikiyaga Tanganyika kandi m’uburengerazuba n’imisozi miremire ya Mitumba.