UVIRA, SUD-KIVU: Bamwe mu basirikare bakuru bo muri Uvira na Fizi bimuriwe mu zindi ntara. Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare ca Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bukomeje gukora ivugurura mu gisirikare , mu rwego rwo gushakira intara za Kivu y’amaja ruguru na Kivu y’epfo umutekano .
Amakuru imurenge. com ikesha bamwe mu basirikare ba Congo avuga ko abayobozi bose ba Regiment bari basanzwe muri kivu yamajepfo bimuriwe muzindi ntara zi igihugu zirimo intara ya Kivu ya ruguru.
Bamwe mu bakuru ba za Regiment bari basanzwe bakorera Muri Teritware ya Fizi na Uvira bimuriwe mu zindi ntara harimo Colonel Charles Sematama wayoboraga Regiment ya 30303 yakoreraga mu Marungu, Colonel Zaïre wakorerega Regiment yo kwa Mboko, Colonel Kazungu Mupenzi wakoreraga Regiment ya Mukela, Colonel Omar nawe wa korera Regiment iri Baraka ndetse na Colonel Safari wari uhagariye Regiment ya 3304 yari mu Luvungi.
Si muri iyi ntara yonyine bahinduye abasirikare bayoboye za Regiment , ahubwo no muzindi ntara z’igihugu iyi gahunda naho yahageze .Ibi bije bikurikira umwanzuro ukomeye wa perezida Felix wokwimurira ubuyobozi bukuru bw’ingabo i Beni, kugeza ubu ntabwo haramenyekana ico izi mpinduka zigamije.