BUKAVU, CONGO – Muhimpundu Héritier wiga mumwaka wa gatatu G3 mw’ishami ry’ububanyi n’amahanga (Relations Internationales) muri kaminuza ya UOB (Université Officielle de Bukavu), yatorewe kuyobora uyu muryango nyuma yo gutsinda mu matora Nshizirungu Mugaza Moïse wiga muri kaminuza ya UEA (Université Évangélique en Afrique) mu mwaka wa gatanu w’ikiganga “Doc 2 médecine” kumajwi 112/190(59%) kuri 78/199 (41%).

Umuryango Humura ugizwe n’abanyamuryango bagera muri magana atandatu (600), biga muri za kaminuza n’amashuri makuru y’ i Bukavu asaga 13.
Kaminuza ya UEA niyo yigamwo abanyamuryango benshi kuko yonyine yigamwo abagera ku 120 nkuko twabitangararijwe na Mwerekande Élie ukuriye abanyamuryango ba Humura muri UEA.

Umuhango w’amatora waruyobowe na Matenga Charles président wa commission y’amatora wabaye ejo ku munsi 26/11/2017 wabanjirijwe n’indirimbo yubahiriza igihugu (Debout Congolais).
Mu myanya ibiri yagombaga gutorerwa président n’umwungirije, umwanya wa président gusa niwo watorewe kuko hatabonetse abiyamamariza umwanya w’uwungirije président (vice président)
Gikundiro Mutware André wiga mumwaka wa 5, L2 ishami ry’ubuhinzi muri kaminuza ya UCB (Université Catholique de Bukavu) akaba na président ucuye igihe, mw’ijambo yagejeje kubanyeshuri yarabereye umuyobozi mugihe kingana n’umwaka w’amashuri usagaho amezi atanu, yashimiye abo bakoranye ndetse anabashimira ibyo babashije kugeraho, abasaba kandi gukomeza gufatanya n’ubuyobozi bushya.
Uyu muyobozi ucuye igihe yabwiye imurenge.com ko mubyo bagezeho harimwo kuba barabonye statut ibangenga, mugihe umuryango Humura wakoraga nta statut kuva aho abari bawugize n’abayobozi bahunze abandi bakicwa muntambara yo mu 2004.
Mubyo kandi yishimira nuko babashije kuba abanyamuryango ba sosiyete sivile muri province, kugira imikoranire n’izindi za mutualité, (Abapfurero, Ababembe), guhuza abanyamuryango batakoreraga hamwe, n’ibindi.
Bitenganyijweko umwanya wa vice président wongera gutorerwa commission y’amatora ikaba yongereye iminsi ine kugira ngo ababyifuza badepoze za kandidatire zabo, naho komite yatowe izimikwa nyuma y’iminsi 15.