BENI, CONGO – Abantu bane nibo baguye mugitero ca Mai Mai Simba Manu mumuhana wa Mabuo, territoire ya Mambasa, ni kilometre 180 ugana Bunia. Inkuru dukesha Radio Okapi ivuga yuko abantu batandatu aribo baburiwe irengero.
Imirambo y’abantu bagera kuri bane niyo yatowe muruzi rwa Ituri (Ituri River). Biravugwa yuko aba bapfuye baguye muruzi bahunze inyeshamba za Mai Mai. Abantu bagera kuri mirongo ine na batandatu (46) barimo abana, abagore ndetse n’abasaza bikorejwe ibikoresho by’izi inyeshamba ndetse abandi baza no kwicwirwa mumuhana wa Mabuo.
Uhagarariye ingabo za FARDC, Colonel Philippe Fwata, yemeje ko aya makuru ari impamo ndetse avuga ko ingabo za FARDC zigiye guhiga abakoze aya mahano mumuji wa Mabuo.