BUNIA, CONGO – Nagatanu ku minsi 22/12/2017 abantu batandatu nibo bakomeretse muntambara y’imipanga n’amabuye muri territoire ya Bunia, hagati y’abayoboke b’idini rya Kimbangu.
Iyi ntambara yatewe n’umwumvikano muke uvugwa hagati y’abayobozi b’iri dini rya Kimbangu. Nyuma y’iyi mirwano police y’igihugu yagerageje gukiza ariko kera bamwe bari bamaze gukomeretswa n’amabuye ndetse n’imipanga.
Tubibutse ko ibi byose byatangiye aruko abaturage bo mugace ka Simbiliabo, biyise ko aribo basangwa butaka baho ndetse bashaka no kuyobora iri torero rya Kimbangu, badasha ko undi muntu w’ahandi abayobora.
Nkuko tubikesha n’abatuye muri kano karere, iri torero rya Kimbangu, ryashinzwe muri kano karere kuva mu mwanka wa 1961, ariko aba baturage bo bavuga ko bonyine bashaka kwiyoborera iri torero. Ntibashaka ko undi muntu ashaka kubivangira.
Ibi byose byatewe n’uko ubu buyobozi bw’iri torero bwashatse kwimika abandi bayobozi bakekwa kuba batari ba kavukire bo muri ako karere.