Byemejwe yuko umuhango wo kwibuka inzirakarengane zo mu Gatumba uzabera Austin, Texas (ITANGAZO)…

5
97

AUSTIN, TEXAS – Umuryango w’abacikacumu bo mu Gatumba, baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gatumba Refugee Survivors Foundation, Inc (GRSF) uramenyesha abanyamuryango bawo bose batuye ku mugabane wa Amerika, inshuti ndetse na buri wese wifuza gufatanya nabo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 16 ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane z’Abakongomani mu Gatumba, mu mwaka w’ 2004. Ubu bwicanyi bwahitanye ubuzima bw’abantu basaga 166 ndetse n’abandi barenga 116 bakaba barakomeretse.

Nkuko byamaze kwemezwa n’ubuyobozi bw’uyu muryango, biravugwa yuko uyu umuhango uzabera mu muji wa Austin, muntara ya Texas. Gusa ntibiramenyekana aho uyu muhango uzabera, ariko icamaze kwemezwa nuko uyu muhango wo kubwika uzabera muri uyu muji, ku minsi 15/08/2020 kugeza ku minsi 16/08/2020.

Imva yashinguwe mwo abaguye mu Gatumba.

Uyu muryango urasaba abanyamuryango bose ndetse na buri wese wakozwe ku mutima n’ubu bwicanyi bw’inzirakarengane kwitabira uyu muhango wo kwibuka ababo biciwe muri iyi kambi y’impunzi.

 

Muri uyu muhango wo kwibuka hazaba mo gusubira mu mateka kugira ngo abatazi ibyabereye muri iyi nkambi ya Gatumba amenye uko izi nzirakarengane zishwe. Hazabaho gutanga ubuhamya ku barokotse ubwo bwicanyi ndetse hazabaho no kugaragaza uburyo abaguye muri iyi nkambi bishwe urubozo bazira uko baremwe.

 

Tubibutse ko hashize imyaka icumi n’itandatu (16 years) ubwicanyi bwakorewe impunzi z’Abanyekongomani mu nkambi ya Gatumba bubaye. Ubuyobozi bw’abacikacumu bo mu Gatumba, Gatumba Refugee Survivors Foundation, Inc bukaba bwemeza yuko bwatanze ikirego ku miryango mpuzamahanga i La Haye (ICC) ariko na n’ubu abakoze ubu bwicanyi barimo ba Agathon Rwasa na Pasteur Habimana bari mu Burundi baridegembya; ndetse banahawe imyanya mu buyobozi bw’igihugu.

 

KANDA HANO ubashe gusoma Urwandiko mu Kingereza rwanditswe n’ubuyobozi wa GRSF

Waba wifuza ibisobanuro bihagije? Andika cangwe wohereze ubutumwa bugufi kuri email Gatumbas@gmail.com

 

5 COMMENTS

  1. Mwiriwe, ese ko mbona mbandikaho ubwicanyi bwakorewe abakobwa gomani, yego nabyemera, ariko ibyiza mwagakwiye kwandikaho abakongomani babanyamulenge, nkuko na constitution ya DR congo yemera amoko! Ntampamvu yokubitsinda! Nkeretse nimba byabacitse cg mwabyanditse kubushake? Imurenge.com mubisuzume kurayo makosa!

  2. None ko ntazambona aba Bembe cg abapfurero…..bakora icyunamo cyo mugatumba?!!! Ndumva ntanyuzwe nubusobanuro bwawe! mubishoboye mwazakora inkuru mwatumiye Gatumba survivors presantarive abisobanure waba ukoze! byadufasha kumenya byinshi kuri apellation yaburiya bwicanyi. njye nziyuko ari massacre yakorewe abanyamulenge !

  3. Ubwicanyi bwakoewe abakongomani b’abanyamulenge, nabandi babembe baribatuye hamwe nabanyamulenge. Ubwicanyi bwaje bushaka abanyamulenge, nubwo aba bembe bapfuye, bazizeko bari kumwe n’ababnyamulenge.
    Bibashobokeye mukosore hariya hantu. N’ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge bugahitana n’abandi babembe baribaturanye n’abanyamulenge.

    Murakoze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here