SUD-KIVU, CONGO – Abayobozi gakondo bakomeje kugaragaza ubushake bgo kuzamura ibikorwa remezo muturere bagiye bahagarariye, kurubgo umuyobozi w’iposita ya Minembwe asanga arabo gushimirwa.
K’ubufatanye n’abaturage, abayobozi gakondo bakomeje gusana no kwubaka ibiraro ndetse n’amabaraba abahuza n’indi mihana.

Chef Gad Nzabinesha ubgo yaganiraga na Imurenge News Agency(INA) arashimira cane ubgitange bg’abayobozi n’abaturage bo mu mihana nk’i Gakenke, Irundu, Rugezi, Murambwa, ndetse na Kabingo.
Ibi bikorwa nubgo birimo gushirwamo imbaraga, kur’undi ruhande bisa nkaho biziye igihe kuberako abaturage babifata nk’ingoboka m’ubuzima bga buri munsi.
Iyi gahunda abaturage biyemeje iratanga icizere cejo hazaza heza, ibibazo by’ababyeyi babyariraga mu nzira ndetse n’abandi bapfiraga mu nzira babuze uko amabulance ibageraho bizagabanuka.
Chef Mukiza Gad Nzabinesha arakangurira n’ abandi bayobozi ko bashiramo imbaraga maze bakazamura akarere m’ imisozi miremire.
Nguko uko byifashe mu mafoto

