MINEMBWE, SUD-KIVU – Nk’uko mubizi mu gihugu hose mu mpera ziri yinga , internet yariyahagaze bityo tukaba tutarabashije kubagezaho amakuru ku gihe yisozwa ry’imikino y’igikombe citiriwe intwari RURWANYINTARE GADI, carangiye niyinga.
Ikipe ya Kamu niyo yegukanye Rurwanyintare Cup nyuma y’umukino yatsinze mo Gakenke Fc ibirazo 2-0, umukino wari witabiriwe n’ibihumbi by’abantu bo mungeri zitandukanye ku kiwanja ca Materdei.

Dr Kigabo Mbazumutima , umuvandimwe wa nyakwigendera Gadi Rurwanyintare, avuga yuko iki gikombe cyaritiriwe Rurwanyintare cyari mu rwego rwo kwi bukiranya ubutwari bwa Rurwanyintare ndetse no gukangurira Abanya Minembwe kwitabira ibikorwa byo kubaka sitade iri kuri Gitavi.

Umuyobozi w’i posita nkuru ya Minembwe Gadi Mukiza Nzabinesha yashimiye uruhare Dr Kigabo Mbazumutima agira mugushigikira urubyiruko rwo mu Minembwe binyuze muri sport. Aha akaba yagize ati “Turasaba yuko n’abandi bantu batuye hirya no hino kw’isi gushigikira ibikorwa by’urubyiruko nk’uko Dr Kigabo Mbazumutima asanzwe abikora “.

Muri iri rushanwa ryatwaye akayabo k’amafaranga 1000$, Ikipe ya Materdei niyo yegukanye umwanya wa Gatatu, umukinyi mwiza w’irushanwa yabaye Kajege w’i lundu.

Bimwe mu bikorwa byagufasha urubyiruko Dr Kigabo Mbazumutima amaze kugera ho hari mo: Gutangiza igikorwa cyo kubaka stade kuri Gitavi, kugurira ikipe ya Minembwe Fc , Bibogobogo Fc na Gipupu FC imyambaro n’ibirato ndetse n’iki gikombe cya Rurwanyintare cup.