Chef Semahoro Karaha hamwe n’abungeri barekuwe nyuma y’umunsi bari mu maboko ya Mai mai, Rurerenge

0
179

Rurerenge,Fizi-Kuva kur’aka Gatatu kir’iyi yinga nibgo hatangiye gucicikana amakuru yo gufatwa bugwate kw’abungeri ndetse na zimwe mu nka zigatemagurwa muri Sekiteri ya Rurerenge na Nyamiseke, hakaba hahereye muri zone ya Fizi.

Amakuru agera ku Imurenge News Agency (INA), yemezwa na Chef Semahoro Karaha, nuko nyuma y’ibiganiro hagati y’ abungeri na Mai Mai iyobowe na Murumba, abo bungeri hamwe na Chef Semahoro n’ inka zabo barekuwe  kur’aka Kane.

Imbarutso yabaye iyihe?

Amakuru atugeraho yemeza ko Mai Mai Murumba yafashe bugwate abo bungeri nyuma yaho abasore b’abungeri b’Abanyamurenge bayobotse ibiraro bye maze bakanyaga inka ze, ibi bikorwa by’ urugomo aba bungeri bakoze bavuga ko babiterwa  n’ umusoro (Ituro) izo Mai Mai ziyobowe na Murumba zibaka mu gihe baragiriye mur’ako karere.

Sibyo gusa kuko bavuga kandi ko uwo mutwe wa Mai Mai ngo ubashotora ndetse ukababuza amahoro.

Nubgo Murumba yabagaruriye izo nka zabo ndetse akarekura n’abo bungeri, nyamare ize we ntago zagaruwe zose kuko hari habuzemo zitatu, Aba bungeri bavuga ko n’ubundi n’izo yaratunze aribo bazimuhaye mur’ubgo buryo bg’ituro.

Iki n’ikibazo gikomeye kibangamiye ibice binini by’uturere tugize Kivu zombi bitewe n’icuho c’ubutegetsi bgite bga leta. Iki cuho catumye imitwe y’itwara gisirikare, ikomoka mu moko atandukanye agize aka karere yiremera ubutegetsi bgabo hato na hato mu gihugu.

Nubgo ibyo bikorwa bihari, leta yakomeje kugaragaza ubushake bgo kugenda irwanya iyo mitwe, aha twavuga nka Mai Mai Yakutumba leta yahagurukiye kurwanya yivuye inyuma mur’iyi minsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here