Claude Nyamugabo na guverinoma ye batangiye gushira mu bikorwa bimwe mubyo biyemeje.

0
134
Claude Nyamugabo atangiza imirimo yo kubaka ibarabara rya Irambo

BUKAVU, SUD-KIVU – Guverineri Claude Nyamugabo uyoboye intara ya kivu yamajepfo arikumwe numwungirije batangije imirimo yo kubaka ibarabara rya IRAMBO.

Uyu muhango wabaye kuri aka gatatu ku minsi 29/11/2017, witabiriwe nabagize guverinoma y’intara,abikorera ndetse n’abaturage benshi wabonaga bamwe basa nabafite amatsiko yokwirebera ibihaye bikorwa.

Uyu mushinga wo kubaka iri barabara watewe inkunga na banki y’isi , ukazatwara akayabo kamafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi majanatandatu na mirongo ine na bine by’amafaranga yama dolari yabanyamerika.

Guverineri Nyamugabo yaboneyeho akanya ko gusaba abaturage batuye Irambo gushigikira iki gikorwa kuko aricabo.

Yaboneyeho kandi gushimira umukuru w’igihugu Joseph Kabila kub ayarashigikiye iki gikorwa ndetse akemezako kigomba kubera i Bukavu.

Guverineri kandi yaboneyeho gusaba abaturage bintara ya kivu yamajepfo ko bakomeza kugirira icizere guverinoma ye y’intara.

Sosiyete yabashinwa yitwa ZENGHWEI akaba ariyo yamaze gutsindira isoko ryo kubaka uyu munda.

Tubibutseko guverineri  Claude Nyamugabo Bazibuhe yarahiye kuyobora iyi ntara ku minsi 11/10/2017, ku munsi nkuyu yavugiye imbere y’abaturage ko niyinjira mu mirimo ye azakora umuhanda wa Irambo, uyu munsi akaba yabishize mu bikorwa .

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here