MINEMBWE, CONGO – Nyuma y’ukwezi kumwe ingabo za FARDC zigabye ibitero bitandukanye kubirindiro by’inyeshamba za mai mai zikorera muri territoire ya Fizi, Col Bizuru, wari uyoboye iyi mirwano yagize ico amenyasha abasomyi ba www.imurenge.com.
Colonel Bizuru yagize ati: “Operation yagenze neza kandi urugamba rwa nyuma rwabaye nakane mu iyinga rishize ku minsi 29/02/2018”.
Abajijwe umubare w’ingabo za FARDC zakomeretse cangwe nimba hari abahasize ubuzima, Colonel Bizuru yagize ati:
Singombwa kuvuga umubare w’abakomeretse cangwe abahasize ubuzima, icangombwa nuko tubamenyesha intsinzi y’uko urugamba twarutsinze kandi tuzakomeza kurwanya umwanzi w’amahoro. -Colonel Bizuru –
Colonel Bizuru yavuzeko adafite uburenganzira bwo kuvuga abapfuye cangwase abakomeretse anavuga ko hari abashinzwe gutanga amakuru y’ibyabereye k’urugamba, iwe ashinzwe kuyobora ingabo k’urugamba.
Colonel Bizuru aramenyesha abantu ko kur’ ubu akarere ka Lekeca kari mu maboko y’ingabo za FARDC, ati ” sinumva impamvu abantu batangaza ibyo badafitiye gihamya”.
Colonel Bizuru yarangijye atanga ubutumwa ku baturage bo mu Minembwe abasaba kwishira mu mutuzo ndetse bagashira hamwe kugira ngo bakorere hamwe mu kugarura umutekano mur’ aka karere. Colonel Bizuru kandi yakomeje gusaba buri wese kugira uruhare mu kugarura amahoro maze asoza ikiganiro twagiranye yizeza abatuye akarere ka Minembwe ko ubu umutekano ari wose kandi buri wese yemerewe gukora imirimo ye mu turere dutandukanye mu gihugu.