Col Kayumbe ati “abaturage bamenye ko duhari ngo tubacungire umutekano kandi izo mbaraga turazifite…

2
189

MINEMBWE, FIZI:- Col Kayumbe Nyenyeri, umusoda uyoboye ingabo za leta mu karere k’imisozi miremire arahumuriza abaturage, aya majambo yayavuze ubgo bari bamaze gukumira ibitero bya Mai Mai, ndetse bakayisubiza inyuma k’uburyo bugaragara.

Col Kayumba Nyenyeri yagize ati” abaturage bagira amahoro basubira mu bintu byabo, turihano kugirango tubacungire umutekano wabo n’ibintu byabo, nta gihungabanye muribyo, kandi batwizere ko izo mbaraga tuzifite”. Kanda hano hasi utegere ikiganiro yagiranye na imurenge.com.

Aya akaba ari amajambo yabwiye itangazamakuru rya imurenge.com ubgo yarashitse mu Minembwe nyuma yaho arashe Mai Mai irahunga.

Akomeza yemeza ko I Rurenge babashije kuganira n’impamde zose, bakaba barasabye abaturage ko bahagarika imirwano maze abantu babone umutekano ndetse n’abunderi bakomeze baragire inka zabo.

Nubgo igisoda ca FARDC cari cagerageje kwumvikanisha abaturage, Mai Mai yo yakomeje gahunda y’ imirwano ndetse no gutwika amazu nubgo bitayiguye neza namba ubgo igisiraje caje kubarasa bakwira imishwaro.

Kur’uyu munsi imihana yahiye twabashije kumenya ni; Gasorogochi, kabingo kwa Gasare, na  biziba by’ epfo.

Imibare yibyangiritse ku mpande zombi ntiramenyekana gusa biravugwa ko haguye abantu benshi ndetse n’ ibitaribike birahatikirira.

Ingabo za FARDC zikaba ziraye mu Madegu naho Mai Mai zikaba zari zigeze kw’Irumba zisubirayo ubgo twateguraga amakuru. Abaturage bo mu Gaseke, kw’ Irumba, Biziba, ku Monyi mu Masha, Rutigita, na Kabingo, bahungiye mu Madegu naho Gakangara na Muriza bakaba bahungiye i Gakenke.

Nubgo iyi ntambara yasaga n’ishamiranyije amoko atandukanye nyamara bamwe mu baturage ntibayishigikiye na busa dore ko bamwe bahungiye hamwe nubgo bava mu moko atandukanye.

Umwe wo mu bgoko bg’Abafulero yagize ati” Abanyamulenge twabanye kuva kera mu mahoro, Dukeneye umutekano,  Igisoda ca FARDC nikidutabare kitugarurire umutekano”. Kanda hano hasi utegere ikiganiro twagiranye.

Imitwe yitwaje ibirwanisho ikomeje kubangamira umutekano w’abaturahe mu karere k’imisozi miremire, k’uburyo ifite uduce yigaruriwe ikaba ariyo idusoresha aribgo ibikorwa by’urugomo byiyongera.

2 COMMENTS

  1. Birababaje cyane kd biteye agahinda kubona ubwoko bwacyu dukomeshwe kurengana bigeze aha igitekerezo cyajye mureke burimuntu aharihose wumvise uko turikwicywa duhaguruke dutabare ababyeyi bacyu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here