Nairobi, Kenya – Ubgo yakirwaga na mugenzi we wa Kenya kuri kano gatatu iminsi 06 ukwezi kwa Rugaryi 2019, umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi yabgiye mugenzi we Uhuru Kenyata ko igihugu ca Congo cifuza kandi citeguye kwinjira m’umunyamuryango wa CAE Communaute d’Afrique de l’Est / East African Community EAC nk’uko tubikesha urubuga Desk Eco.
Ubgo yageraga muri Kenya k’umunsi w’ejo, Felix Tshisekedi yabanje kubonana na Raila Odinga umukuru w’icama kitavuga rumwe n’ubutegetsi bga Kenya mbere y’uko yakirwa na Uhuru Kenyata watangaje ko igihugu ce ca Kenya kizakomeza gufasha igihugu ca Congo kugera kumahoro n’umutekano kuberako ibibazo by’umutekano Congo ifite Kenya nayo yabinyuzemwo, bityo ikaba ifite byinshi yasangiza igihugu ca Congo.
Umuryango w’ibihugu byafurika y’uburasirazuba uhuza ibihugu by’ Uburundi, Urwanda, Uganda, Kenya, Tanzaniya na Sudani y’amajyepfo ufite abaturage babarirwa muri miriyoni 150 ukaba ufite icicaro mu gihugu ca Tanzaniya, kur’ubu uyu muryango uyobowe na Paul Kagame umukuru w’igihugu c’urwanda akaba n’umuyobozi w’Ubumwe bg’Afurika AU.
Mu gihe Congo yoba yinjiye mur’uyu muryango, muri bimwe abaturaga ba Congo bakwishimira ni ugukururwaho amafaranga ya viza angana n’amadorari y’amerika 50$ umuntu yishuraga kugiraga ngo yingijire muri gihugu ca Uganda ndetse na Kenya, ibihugu abakongomani badasiba kuzindukiramwo.