BUKAVU, SUD-KIVU – Mu gihe abanyecongo benshi barurayeho rwo kuzindukira mu mabarabara basba Kabila kurekura ubutegetsi, Denis Mukwege umugabo usanzwe azwiho kubaga abagore bakuriwe, yasabye abanyecongo guhaguruka kumunsi wejo bagaharanira ubwigenge bwabo.
Ibi bikubiye mu butumwa yagejeje kubaturage bose ba Congo kuriri posho ku minsi 30/12/2017.
Mukwege ubusanzwe ntabwo yakunze kugaragra muri politike ariko akabazwiho kuba inyangamugayo ndetse no gukunda igihugu ce, bibaye ubwakabiri agaragazako ubutegetsi bwa Kabila aribwo buteje ibibazo muri Congo.
Tubibutseko kiliziya Gatolika yateguye ku munsi wejo urugendo rwamahoro rugamije gusaba Kabila ko yava ku butegetsi, uru rugendo rukaba kandi rushigikiwe nabatavuga rumwe nubutegetsi, sisiyete sivie namashirahamwe yabaturage.
Umunsi wejo uzaba wibutsa abanyecongo ko umwaka ushize hasinywe amasezerano ya Saint Sylvestre yayobowe na kiliziya Gatolika ariko perezida Kabila akaba atarayubahirije byatumye igihugu kirushaho kuha mu bibazo byinshi ndetse nimvururu zahitanye abantu basaga 100 mu gihe itegeko nshinga rya Congo ritanamwemerera kuba yakomeza kwiyamamaza.
Kugeza ubu ntaco leta iratangaza ku bijanye numunsi wejo ariko ikaba itewe impungenge cane nimyigaragambyo yejo doreko ishobora guhitana ubuzima bwabantu benshi.