MINEMBWE, SUD KIVU:- Itorero rya Zion Temple rikomeje gukora ibikorwa byindashikirwa mu karere ka Minembwe. Kuva mu mwanjo w’ iri yinga kugeza ku munsi w’Akane, iminsi 5/3/2020, itorero rya Zion Temple biciye mw’ ishamyi ryabo ry’ ubuvuzi ryavuye abaturage baka karere ka minembwe barenga 200.
Kuva bagishika bagiye bakira abaturage benshi bagiye bakomereka kubera imirwano imaze iminsi mur’aka karere ka Minembwe ndetse no mu nkengero. Sibyo byonyine kuberako abaturage ba Minembwe bagiye bahura n’ izindi ndwara zishingiye ku mirire mibi, ibyuririzi (Infection), ndetse na Malaria.
Umwe mu baganga boherejwe n’itorero rya Zion Temple, Dr Runyambo Nyabuhanga Norbert, aganira n’umunyamakuru wa http://www.imurenge.com, akaba yagize ati”Bafite inzara, barakenye, ariko baratujije.” Yagize kandi n’amahirwe yogusura ibigo nderabuzima bitandukaye harimo bimwe yasize ashizeho ubwo yaragikorere mu ntara ya Kivu y’Amajepfo mu bijanye n’ubuzima.
Kanda hano hasi maze utegere ikiganiro Docteur Runyambo yagiranye na MPC, mw’ishamyi ryabo ryandika rya http://www.imurenge.com
Muyoboke innocent userukira Zion temple mu Minembwe yavuzeko muri gahunda yabo yogukorana na Leta ya congo bazakomeza gufasha abaturage ba Minembwe m’ubuvuzi kandi babavurire k’ubusa, ntaco batanze kuberako bagiye bahura n’ibibazo bibatera ubukene.
Turabibutsa nano kandi ko mumezi yashize akarere ka Minembwe kakiriye abaganga (Doctors) bane (4) batumwe n’ itorero rya Zion temple muri gahunda yabo ngaruka mwaka kugirango batange umusanze wabo mu guteza abaturage b’aka karere imbere babavura indwara zibagoye. Abo bagaga mu busanzwe baka ari bakavukire mur’iyi misozi miremire ya Mwenga, Fizi ndetse na Uvira.