MINEMBWE, CONGO – Ku minsi 11/01/2018 niho bimwe mu bikoresho by’abanafunzi byatanzwe na Engineer Ruganirwa uzwi kw’izina rya Kivunanka Jean-claude, byageze mu Minembwe.
Engineer Ruganirwa wakoze igikorwa c’indashigikirwa mu gutera inkunga amasomo ya Institut Ilundu, rimwe mu masomo meza mukarere ka Minembwe, yabashije gufasha ibitabo birenga cumi byo mw’ishamyi ry’ubuhinzi bita Agronomie.

Murwego rwo gushigikira uburezi mukarere k’imisozi miremire ya Minembwe ndetse no gukundisha abantu iyo bavuka, yavuze ko ibyo buri wese yakagombye kubikora nk’umusanzu wo gutabara no gufasha iwacu Imurenge.


Amasomo ndetse n’akarere bakaba bashimiye byimaze yo Engineer Ruganirwa wakoze iki gikorwa gishimishije ndetse ba musaba gukomeza gukora no gukangurira buri wese ukomoka Imurenge gukora ibikorwa nk’ibi byiza bishimishije by’iterambere.

Tubibutse ko iki gikorwa co gufasha aba banafunzi kibibaye nyuma yuko urubuga rukorera kuri Facebook, Ejo heza H’Imurenge bamaze imyaka ibiri bafasha abana b’impfubyi basizwe n’abasirikari baguye k’urugamba (Intwari zitangiye igihugu ndetse n’ubwoko) kwiga no gukomeza amasomo yabo.