FARDC yasabye imbabazi abaturage ba Minembwe ku makosa yagiye akorerwa abaturage.

2
180

MINEMBWE, SUD KIVU – Mu gihumba mberabyombi ca komini ya Minembwe habereye inama kur’uyu munsi w’Agatanu, ikaba yari inama y’umutekano yahuje yahuje inzego zitandukanye za leta hamwe n’abaturage. Abashitsi bakuru bari mur’iyo nama yari Col Bitangalo Clement, ukuriye burigade ya 12 muri secteur opérationnel Sokola 2 Sud, ikaba ari burigade ikorera mu Minembwe hamwe na Bwana Nzabinesha Gad, umuyobozi w’ikomini ya Minembwe.

Mur’iyo nama kandi ikaba yari yitabiriwe n’ umukuru w’igipolisi, Muyoboke Ndigija Eric, ndetse n’uhagarariye Monusco. Intego y’inama kwari ugushakira hamwe umuti w’ibibazo by’intambara biri mu karere k’imisozi miremire ya Fizi, Mwenga, na Itombwe.

Muri bimwe mu bibazo byakunzwe ku garukwaho akaba ari ibibazo bishingiye ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu karere k’imisozi mirere ndetse n’ibikorwa bitari byiza bamwe mu basoda ba leta bakomeje gukorera abaturage.

Surutanda Rusingizwa Bitebetebe, n’umwe mu baturage bafashe ijambo, yasangije abashitsi bakuru bari mur’iyo nama akababaro batewe n’imyitwarire y’ingabo z’igihugu. Yageze aho atanga umufano ku ntambara ziherutse kubera mu Gahwera, aho abasoda b’igihugu bitanze abaturage bari bikorewe ku bipoyo nyuma yo kuraswa na Mai Mai. Uyu mukozi w’imana arashinja ingabo za leta kutagira ubushake kugira ngo bakemure iki kibazo, ndetse akanasanga bifite abantu babyihishe inyuma kuva mu nzego z’igihugu hejuru.

Nyuma yo kumva agahinda k’abaturage, Col Bitangalo Clement, yasabye imbabazi mw’izina ry’abasoda ayoboye ku myitwarire itari myiza abasoda be bagiye bagaragariza abaturage nko kubanyanyasa utwabo maze ababwira ko umukuru w’ibiro bya Monusco i Buvira yamuhaye ibaruwa imusaba kwuriza indege abo basoda bakoze ayo mabi maze bakaja gucirwa imanza i Buvira.

Kubyerekeye guhengamira uruhande rumwe cangwe urundi, yagize ati” kugez’ubu mfite message y’abaturage ba Lulenge inshinja kubogamira Abanyamulenge, kandi namwe muradushinja kubogamira abandi, icangombwa nuko duhaguruka twese maze tukagarura umutekano”.

Kanda hano hasi maze utegere ikiganiro Col Clement Bitangalo yakoranye na MPC

Inama yasoje ingabo za leta ndetse na MONUSCO basezeranje abaturage gukwirakwiza ingabo henshi hashoboka bitari gusa mu Minembwe rwagati ndetse banasaba ubufasha bw’abaturage mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho.

Tubibutse ko izi ntambara zimaze imyaka ishika kur’ibiri, zikaba zarakuye abatari bake mu byabo, abagera mu majana bahasiga ubuzima ndetse n’amatungo aranyagwa. Imitwe yitwara gisirikare ishigikiwe n’Urwanda ndetse n’Uburundi yakomeje gushirwa mu majwi cane kuba intandaro y’izi ntambara.

 

 

2 COMMENTS

  1. Igitekerezo ndabaza niki kidasanzwe bagaraje kuko numvise aribisanzwe Kandi ntaningamba zifatika zashizwe rero niyo mpanvu kwizere igirikare cya l’etat biri kure nk ‘ukwezi mugihe cyoze hatarafatwa ingamba zifatika zirengera abaturage murakoze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here