Nyuma y’iminsi itari mike havugwa amakuru ya Film yitwa Ciel d’Uvira “Ikirere ca Uvire”, yerekana ubwiza n’uburanga bw’imisozi y’Imurenge, ubu iri munzira aho igiye kuzarebwa n’abakunzi b’Imurenge. Ubu ntibikiri amagambo kuko iyi nkuru yabaye impamo.
Imyiteguro yo gukora iyo sendema ubu yarangiye kuko gutafata amashusho kera biteganyijwe gutangira ku minsi 03/05/2018 nkuko twabitangarijwe na Justin Bititi Rugira, uhagarariye iki gikorwa.
Amakuru atangazwa n’abahagarariye Troupe Uruhimbi, itsinda riharanira iterambere ry’Umuco w’Abanyamurenge, ribarizwa mu mujyi wa Bukavu ari nabo bateguye gutunganya no gushira mu bikorwa iyi Sendema ahagaragara. Batubwiye ko batekereje gukora iyo sendema, bagamije gukangurira Abanyamurenge bari muri Congo ndetse n’abatuye mu mahanga, gukora no kwita ku iterambere ry’imuhira.

Aganira na Imurenge.com, Justin Bititi Rugira, umusore wanditse kandi ugiye gutunganya iyi sendema, yagize Ati:
Imulenge n’iwacu, icyongeye ho hafite ubwiza burangaje kandi bukwiye kuratwa na buri wese. Rero uwarata ubwiza bw’isi dutuye, ntashyire mo ubwiza bw’Imurenge, ni umuntu utahazi. – Justin Bititi –
Justin Bititi yakomeje agira ati: Dufite igihugu turatira abandi, rero reka tubikore. Dore ko Murenge yamamaye nkakurya kw’Indirimbo z’Amazamuka, nyamara isura y’Imurenge hanze aha, si nziza rwose. Abantu bamwe bahavuga neza abandi bakavuma, twebwe nk’imvukire z’Imurenge reka turwane intambara yo kwerekana ubwiza bwaho dukomoka. Muri uku kwerekana ubwiza bw’Imurenge tuzakoresha amashusho meza kandi akoranye ubuhanga.

Tuzerekana imibereho y’Abanyamurenge, imisozi, inzuzi n’ibibira byerekana ubwiza n’uburanga bw’Imurenge. Turifuza ko Imurenge hongera kugira yanshusho ya yahoze ikurura ijisho ry’uhareba wese akanifuza kuhagera.

Mugihe imyiteguro yo gukora iyi sendema iteganyijwe, Troupe Uruhimbi, badutangarije ko iki gikorwa categuwe k’umubare w’amafaranga agera ku amadorari ibihumbi icumi, magana arindwi na mirongo icenda n’atatu ($10,793) y’Amanyamerika. Nkuko bigaragara aya mafaranga ni menshi kandi arenze ubushobozi bwabo, ariko nanone bakaba basaba undi wese wabatera inkunga kugira ngo iki gikorwa gisohore.
Kubwo gushigikira iki gikorwa bakaba biyambaza buri wese cane cane imvukire z’imurenge bitabujije buri wese wifuza mu guteza iki gikorwa imbere. Barasaba cane cane abari mugihugi no muri Diaspora kubatera inkunga mu buryo bw’ifaranga, uwo ubu butumwa bugera ho wese, yumve ko mushobozi bwe nawe yogira icyo yokora, kuko bakeneye ubufasha bushoboka kugira ngo iyi film (isendema) ishobore gutunganywa.
Turashimira abamaze gutera intambwe mu gutanga inkunga yabo. Mu bantu bamaze gutanga inkunga kandi bakomeje gushigikira iki gikorwa ni aba bakurikira:
Kayira Tharcisse, umuyobozi w’ishirahamwe ADEPAE ndetse n’ishirahamwe ISOOKO. Isoko ni ishirahamwe ry’abanafunzi b’Abanyamurenge biga mu masomo atandukanye bigira mu Rwanda, Burundi ndetse no muri Congo.
Troupe Uruhimbi kandi ikaba ikomeje gusaba buri wese wifuza gufasha mu giteza iki gikorwa imbere kugira ico abageza ho.
Wifuza kubageza ho inkunga yawe, dore uburyo bwokubageza ho inkunga:
Andika ubutumwa bugufi kuri WHATSAPP: numero ni+24397422042 cangwe +250789686022 Justin Bititi Rugira
Kuri Western Union: amazina ni BAGENI Chantal (+25771350854), cangwe Aimable Mwungura
Email: uruhimbi@gmail.com
Facebook: Justin Bititi Rugira
Twitter: @BititiRugira