KINSHASA, CONGO – Niyinga ku minsi 12/11/2017 gari ya moshi (Train) yakoze impanuka hapfa abantu bagera kuri 34 abandi 26 barakomereka muri province ya Lualaba.
Iyi mpanuka yabaye mugihe iyi gari ya moshi yari igeze ahitwa Byfwe, ni hagati y’umuji wa Lubumbashi province ya Lualaba, ni 2,000km n’umuji wa Kinshasa umurwa mukuru wa Congo. Iyi gari ya moshi yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro kuko ngo yari yikoreye ibintu byoroshe gufatwa n’umuriro.
Biravugwa yuko muri iyi gari ya moshi yahiye hashobora kuba hari hari mo amakurutu menshi y’ibitoro, kuko ngo hari hari mo abacurunzi bacuruza ibitoro.
Umuganga mukuru wa Lubudi yemeje ko bashoboye kwakira inkomeri zirenga 30 kandi bakomeje gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo bashobore kuvurwa.