MINEMBWE, SUD KUVU:- Kuva yahabwa inshingano zo kuyobora ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUSCO) muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, General Costas Neves, yagendereye akarere ka Minembwe uy’umunsi w’agatatu ku minsi 12/02/2020.
Gen. Costas Neves yabwiye urubuga http://www.imurenge.com ko intego y’uruzinduko rwe yari iyo kumenya neza byimbitse uburyo umutekano w’akarere umeze; doreko ariho agifata inshingano zo kuyobera izi ngabo muri Congo nyuma yo gutsimbura kur’iyi ntebe General Alias Rodriguez martins silos kuva mugihugu ca Basil.
Gen. Neves yasabye abaturage ba Minembwe gukorana neza n’igisikare ca FARDC kiri mukarere, igiporisi ndetse na MONUSCO, kugirango bashakire hamwe umutekano wa Minembwe bose hamwe.
Uyu muyobozi yasabye General Kashif, umukuru wa secteur operationnel y’amaj’epfo muntara ya Kivu y’amaj’epfo wo mungank za MONUSCO kuzakorana neza na bagenzi be kugira ngo bagarure umutekano wa Minembwe kandi ko azakomeza kumugezaho imigambi misha y’akarere.
Gen. Costas ntabwo yakoranye ikiganiro kirekire n’abaturage uretse ko yaganiriye n’inzego z’umutekano m’urwiherero.