GOMA, CONGO – Ku minsi 29/11/2017ikambi ya gisirikare, Katindo ikorera Goma (North Kivu) bagenderewe na bamwe mubayobozi ba MONUSCO aho bahawe isomo ryo kwirinda indwara ya SIDA.
Abayoboye iri somo bari bayobowe n’ingabo za MONUSCO hamwe n’abaganga badafite imbibe (Médecins Sans Frontières) ikomoka m’Ubufaransa ndetse n’ishirahamwe National Multisectoral AIDS Program (PNML) rikora iby’ubuvuzi muri Congo.

Nkuko byatangajwe n’abateguye aya masomo, intego yari u gukangurira ingabo za leta kumenya kwirinda no kurinda imiryango yabo kugira ngo icorezo SIDA kitazahava cangiriza ubuzima bwabo.

Aba baganga banashatse ko buri wese amenya uko ubuzima bwe buhagaze. Nyuma yaho aya masomo yarangiriye, bamwe mu abasirikare bitabiriye aya masomo bahise bipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo bumeze.