Grace Faradja, Umunyamulengekazi yishuriye amasomo abana 100 mukarere ka Minembwe.

8
294

USA, NORTH CAROLINA – Mugihe benshi bibaza akazoza k’uburezi bwo mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe; kimwe mu bisubizo by’iterambere rirambye kuri kano karere kari mu nzira y’amajambere, bamwe mu bagakomokamo ntibasinzira; bashaka uburyo uburezi bw’azamuka cane i Mulenge.

Uburezi ni kimwe mu byasigajwe inyuma cane i Mulenge, nyamara kandi aka karere kose gafite intiti zasomye amasomo menshi zitataniye henshi ku isi ariko abenshi bakaba barajwe ishinga no kwigira banyamwigendaho.

Kimwe n’ibindi bihugu ndetse n’utundi duce dutuye isi, akarere k’i Mulenge gafite abakavukamo bamaze gukwirakwira mu bihugu by’amahanga. Abenshi mu mvukire zaho ntibaratekereza gusubiza amaso i nyuma ngo babashe gushora imari yabo iyo bavuka, bakeya muribo nibo babasha gutekereza; abandi baratekereza ariko ntibashire mu bikorwa.

Abenshi mu mvukire z’i Mulenge usanga bashira umutekano mukeya imbere nk’imbogamizi ituma batubaka batajana ibikorwa by’amajambere iwabo haba mu burezi, ubuvuzi ndetse no mubuhinzi n’ubworozi. Nubwo bimeze gutya, bakeya mu mvukire z’imulenge babasha gutekereza iyo bavuka doreko bari mu mahanga yakure benshi bakiri batoya batanahazi cane.

Ntibisanzwe ko abagore n’abakobwa bagaragara mu bikorwa by’ubutwarikazi cane mu kugira ico bakora mu guteza imbere i mulenge, ibi bikaba bitandukanye kure nuko abantu babizi.

Bikaba byaraye bigaragaye k’umugabane wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umwe mu mvukire z’imulenge, Grace Faradja, umugore yakoze igikorwa co guha abana babakobwa bagera kuri 100 amafaranga azabishurira umwaka wose w’amashuri mu mihana itandukanye igize akarere ka Minembwe ndetse na Bijombo.

Grace Faradja, utuye mu ntara ya North Carolina, ni umwe mu bakobwa b’Abanyamulenge bababajwe n’uburezi bw’umwana w’umukobwa i Mulenge. Nyuma yaho agize uyu mutwaro ndetse akanongeraho ubushakashatsi yakoze, byerekanako nubwo uburezi ku bana b’abahungu ndetse n’ababakobwa buhagaze nabi i Mulenge, yasanze ku mwana w’umukobwa ari akarusho kuko amateka y’imuhira yagiye amusubiza inyuma cane kurusha umuhungu.

Grace Faradja, umugore wishuriye abana 100 amasomo yabo.

Grace Faradja akaba yamaze kwikorera uyu mutwaro wo kwishurira abana 100 b’abakobwa mu kubarihira amasomo yabo. Aba bose bakaba babarizwa mu turere twa Minembwe na Bijombo (bahunze intambara mu mezi yashize).

Reba amazina n’amashusho y’abana 100 bishuriwe ishuri na Grace Faradja.

Faradja akaba yabinyujije  ibi bikorwa mu mushinga we yise African Girls Hope Foundation yanashize ku mugaragaro kuri rino posho ku minsi 8/12/2018 muntara ya North Carolina.

Aganira na Imurenge.com, Faradja avugako yafashwe n’umutwaro w’uburezi bw’umwana w’umukobwa w’Imulenge cane cane amaze kumenyako uburezi muri rusange bukenewe mu karere avukamo, ariko cane asanga umwana w’umukobwa yasigajwe i nyuma nibwo yahisemo gutangiza gahunda yise African Girls Hope Foundation ,akazarihira abana babakobwa 100.

Grace Faradja, yanenze ababyeyi b’Abanyamulenge bafite imyumvire yo gusigaza umwana w’umukobwa inyuma mu myigireye, rimwe na rimwe bakanga kumutangaho ibyabo bavugako ngo ari ugupfusha ubusa imitungo yabo.

Kubijanye n’umubare w’amafaranga azakoreshwa mu kurihira aba bana b’abakobwa, Faradja avugako umwana umwe ku mwaka azamutangaho amafaranga agera ku 300$, aha harimo amafaranga yo kwishura amasomo, imyambaro ndetse n’ibikoresho.

Abanyamahanga bakozweho ku mutima niki gikorwa.

Bamwe mu Banyamahanga bitabiriye umuhango wo gushira African Girls Hope Foundation ku mugaragaro, bashimye ubutwari bwuyu munyamulengekazi ndetse bamwiwizeza ubufatanye.

Tubibutse ko Faradja Grace ari umugore wubatse urugo kandi akaba umubyeyi w’abana 3. Faradja arigusoza iciciro c’amashuri yo ku rwego rw’ikirenga (Doctorat). Aganira na Imurenge.com kandi yemejeko yifuza gusura i muhira mu minsi irimbere.

Dr. Runyambo Norbert ari mu bitabiriye iyi gahunda.

Faradja kandi mw’ijambo rye n’ikiniga cinshi kuvanze n’amarira yahamagariye abakobwa, abagore ndetse n’ababyeyi bose muri rusange kwita ku kibazo c’uburezi i Mulenge kuko asanga ariwo musingi witerambere n’amahoro arambye mu karere.

 

8 COMMENTS

  1. Uburezi mu misozi miremire ya minembwe ntabwo bwasigaye I nyuma. Ahubwo quality niyo yagabanutse ariko muri iki gihe quality yarazamutse

  2. Uburezi buri hasi cyane haba kuri quality Hana no kubiga nabi naho abakobwa bahita bashakwa batarangije secondaire gusa byose birakenewe kuri Bose quality ndetse no kwiga bakarangiza cyane abakobwa

  3. AYIIIIIIIIII, MANSHE IMANA IKUGASANIRE CAAAANE. NUKURI ABANYAMURENGE DUKWIYE KUREKA KURONGORA UTWANA DUTO TUTARANGIZA NIBURA SECONDAIRE.

  4. Be Blessed mu Niece. You are hope and Future for our Tribe and Nation, your are a shining star for the generation.
    May God bless you abundantly.

  5. Faraja imana imuhe umugisha rwose erega buriya umuco uburiinganire ni mwiza amateka yoku dafata umukobwa co kimwe nu muhungu nu guhonyanga agateka ka muntu kandi ni manque de civilisation,kwishurira abo bana ningirakamaro rwose,faraja ashize mu bikorwa umugambi mwiza wa papa wiwe Gahungu nkundabantu.

  6. Gutekereza aho iyo ukomoka ni ingira kamaro. Nibyo koko ngo amazi arashyuha ariko ntiyibagirwe iwabo wa mbeho. Iwaba twese twari duhagurikiye rimwe, byari guhindura byinshi. Imbaraga nke ariko zoshyizwe hamwe zigeraho zikagwira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here